Urukiko rwemeje ko Evode Imena akomeza kuburana adafunze

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Evode Imena aburana afunze.

Evode Imena agiye kujya aburana adafunze
Evode Imena agiye kujya aburana adafunze

Icyo cyemezo cyafashwe mu rubanza rwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2017.

Imena yari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Umutungo kamere(MINIRENA).

Ubushinjacyaha buvuga ko Evode Imena akiri muri iyi Minisiteri, yasinyiye abagore ba Kagabo Joseph na Kayumba Francis, impushya zo gukora ubushakashatsi ku kirombe cya Nduba, atabyemerewe n’amategeko.

Evode Imena ngo yabikoze nyuma yo kwima uru ruhushya ibirombe bibiri, ari byo Nyaruguru Mining Company na Rutongo Mining Company, nk’uko Ubushinjacyaha bubibwira urukiko.

Ibi biramutse bihamye Evode Imena, byakwitwa icyaha cy’itonesha mu rwego rw’amategeko.

Uru Rukiko ariko rwateye utwatsi ubujurire bw’Ubushinjacyaha, ruvuga ko nta bimenyetso bihagije rwagaragarijwe, maze rwanzura ko Evode Imena akomeza kuburana adafunzwe.

Ibi ariko siko byagendekeye Kagabo Joseph na Kayumba Francis bareganwa na Imena, kuko Urukiko ruvuga ko hari ibyaha bikomeye biyemerera, birimo gushaka ibirombe byo gucukurwa batabyemerewe n’amategeko.

Kagabo Joseph na Kayumba Francis bo baraburana bafunzwe by’agateganyo, nyamara bari babwiye Urukiko ko barwaye. Aba bagabo bombi bahoze bakorana na Evode Imena muri MINIRENA.

Iki cyemezo cy’Urukiko rukuru ntaho kijuririrwa, kandi Ubushinjacyaha nibudakomeza gushakisha ibimenyetso birenze ibyo rwari rwagaragarije Urukiko, Evode Imena araba afite amahirwe yo kugirwa umwere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABARYA IMITUNGO YARETA BAJE
BAKURIKIRANWA BAHOMBYA
RUBANDA

ALIYAS yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka