Imikino y’amahirwe ya LPS yahagaritswe kubera ubwambuzi
Minisiteri y’ubucuruzi, ingana n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (MINEACOM) yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ya LPS/NEW SOJEL PARTNERSHIP izwi nka "Sports for Africa", ishinjwa kutishyura neza abatsinze.

MINEACOM ivuga ko iyi mikino ikoresha amahirwe mu gutahura uko amakipe aza kwitwara mu mikino, "itubahiriza amategeko n’amabwiriza ayigenga, cyane cyane mu kwishyura abatsindiye ku ntego batanze."
Iyi mikino ihagaritswe nyuma y’impungenge zimaze iminsi zigaragazwa n’abaturage bo mu turere tumwe na tumwe batishyurwa integano y’amahirwe adahinduka baba batanze, nk’uko bigaragara mu itangazo MINEACOM yashyize ahagaragara.
Iyi Minisitri ivuga ko iyi mikino yabaye ihagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa isuzuma kugira ngo iyi mikino ikorwe neza ntawe ibangamiye. Ikindi ikaba yasabwe kubanza kwishyura abo itagiye yishyura cyangwa yari ibereyemo ibirarane.

Ohereza igitekerezo
|
Ibi bikurikiranirwe hafi ninzego zibishyinzwe maze abo LPS ibereyemo imyenda bishyurwe kandi hadatekerejwe kukumenya niba iyo company izongera gufungurirwa, twasaba leta(MINEACOM) kugira icyo itangariza abaturarwanda kubijyanye n’inyishyu yabo hato amatike yabo atazangirika bikaba intandaro yo kubura intego batsindiye.
Ko bafungiranyeho amafaranga yacu ari kuri compete za mob.money twakoreshaga inzara ikaba itumaze?
Reka,hari ababikoraga bakoresheje mob.money,none barabihagaritse tubura uko tubikuzaho amafaranga yacu.Inzara iratumaze,nibafunge system za betting ariko bareke gukira amafaranga kuri compete zacu bikomeze.
Nibabanze bishyure nabakozi babakoreraga batabishyura kuburyo bari bamaze amezi agera kuri atanu batishyurwa kandi bakora. Kuburyo hari nabavuye muri ako kazi kubera kuambirwa gukora batishyurwa, bakaba barimwe amafaranga yabo kugezubu. Nasabaga ministeri ibishinzwe ko yakora icukumbura ryimbitse kubibazo by’iki kigo kuko gifite amakosa atagira ingano!!!!!!!!
Murakoze kuvugira benshi kandi mubikoreye igihe kuko Lps ntihemba abakozi bayo ntiyishura abariye.Rwose navuga byinshi ariko ikiruta byose mubasabe bamanze bishure abatsinze n’ababakoreye.naho ubundi birangiriye aha nubundi umuzungu yaba ahombeje u Rwambyaye.