MAGERWA ibitse ibicuruzwa imyaka 6 ba nyirabyo bataraza kubitwara

Ububiko bwa Leta(MAGERWA), buvuga ko bubitse ibicuruzwa byinshi bitandukanye, harimo n’ibimaze imyaka itandatu, ba nyirabyo bataraza kubibikuza, bimwe bikaba binangiza ibidukikije.

Muri MAGERWA hari ibicuruzwa bihamaze ighe ba nyirabyo bataza kubitwara (Photo internet)
Muri MAGERWA hari ibicuruzwa bihamaze ighe ba nyirabyo bataza kubitwara (Photo internet)

MAGERWA ivuga ko igiye kuganira n’Urwego rushinzwe ibicuruzwa binyura ku mipaka ‘Douane’ ndetse n’Ikigo gitsura ubuziranenge(RSB), kuri iki kibazo.

Muri ibyo bicuruzwa higanjemo utunozasuku twuzuye kontineri 16 nk’uko bitangazwa na ba nyiratwo, inzitiramibu zitujuje ubuziranenge n’ibindibintu bitandukanye.

Umuyobozi wa MAGERWA, Lambert Nyoni yavuze ko hari ibyo bashobora guteza cyamunara kuko itegeko ribemerera kubikora mu gihe hashize amezi atandatu batarabijyana.

Ngo hari n’ibindi bicuruzwa bitwara umwanya nta kamaro bifite kandi bikaba byangiza ibidukikije. Ibi byo avuga ko ba nyirabyo bashobora kuzajyanwa mu nkiko.

Yagize ati”Ubundi tuba tugomba kurega umuntu tuvuga tuti umuntu yazanye ibintu byo gukora amarangi ariko ntabivanamo, none birangiza ibidukikije”.

Nyoni avuga ko mu cyumweru gitaha azabiganiraho n’Ikigo gitsura
ubuziranenge ndetse n’Urwego rushinzwe ibicuruzwa binyura ku
mipaka.

Mu mpamvu yatanze zituma ba nyir’ibicuruzwa bataza kubijyana, ngo harimo kubura amafaranga yo kubisorera kuko baba batarabiteganyije, ababizana bikagera mu gihugu nta kamaro bigifite, cyangwa se ibitujuje ubuziranenge.

Yirinze kuvuga ingano y’ibicuruzwa babitse byatawe na ba nyirabyo cyangwa umubare wabo, ariko avuga ko hari ibirengeje imyaka itandatu mu bubiko bw’iki kigo.

Uwari umuyobozi w’Ikigo cyitwa "Smart Cover" cyatumije utunozasuku utashatse ko amazina ye avugwa yatangarije Kigali today ko batumije amakontineri 17 yuzuye utunozasuku muri 2011, ariko ngo babonye nta soko dufite.

Ati"Ikontineri imwe yonyine niyo yakoreshejwe, izindi 16 ziracyapakiye ziri kuri MAGERWA”.
Uyu muyobozi yirinze kuvuga agaciro k’utwo tunozasuku.

Abamotari nibo basabwa kugurisha utwo tunozasuku ku bagenzi, ariko bavuga ko nta mugenzi wemera kugura akanozasuku k’amafaranga 50 frw, bigatuma nabo batitabira kukarangura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka