DJ Pius na Bruce Melodie basuye umukecuru wavuze amagambo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’

Nyuma y’uko abahanzi Deejay Pius na Bruce Melodie bakoze indirimbo ‘Ubushyuhe’ yakunzwe n’abatari bake, ndetse hakumvikanamo ijwi n’amagambo yavuzwe n’umukecuru waganiraga n’umunyamakuru, kuri ubu abo bahanzi bafashe inzira berekeza mu majyepfo ku Gisagara bahura n’uwo mukecuru bakuyeho igitekerezo cy’inganzo.

Yitwa Nyiragondo Espérance akaba afite imyaka 90 y’amavuko. Uyu mukecuru yavuze ko yibarutse abana 10 ariko ubu asigaranye 2 kandi ngo amaze kubona ubuvivi n’ubuvivure.

Nyiragondo Espérance wamamaye kubera amagambo ye aho yavuze ati "Aba bakobwa bafite ubushyuhe, n’aba basore bafite gahunda" yavuze ko ashimira aba bahanzi baje kumusura, akaba anashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame, agira ati "Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo."

Mu byo bamugeneye harimo ibiribwa bamuha n’igitenge bamwizeza ko bazagaruka ikindi gihe bafite umwanya batihuta kugira ngo bubahirize amasaha ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro bagiranye na Yago TV, Bruce Melodie yashimiye cyane Nyiragondo avuga ko iyo ataganiriza abanyamakuru bamusuye mbere ngo na bo babibone batari kubona inganzo yavuyemo indirimbo ‘ubushyuhe’.

Dj Pius avuga ko ubusanzwe yajyaga avugana n’uwo mukecuru, kuri iyi nshuro bakaba bamusuye kuko bumvise ko yari arwaye. Pius yongeyeho ko uyu mukecuru atazibagirana, ati" Kuba twarakoresheje amagamabo ye mu ndirimbo ni ukuvuga ko inganzo itazasaza, n’abazaza nyuma yacu bazayumva bamenye ko ari we wabivuze."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nizere ko mwamusigiye agatubutse nawe akarya ku byiza by’inganzoye.

NIYIBIZI Alphonse yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Kbx abobahanzi bakose neza bazasubire kumusura

Rukundo jean claude yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Well done Guys!

asiimwe Julius yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Courage kuri Dj Pius ibikorwa akora nukuri n’ibyagaciro gakomeye.

Mihigo Jmv yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Abo bahanzi bakoze cyanee bakoze igikorwa kiza cyokujy gusura uwomukecuru

Uwimana Chantal yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Muzakore rimix ya saa moya muyigire saa yine kuko ntitukirya party kandi mwarakoze gusur umukecuru

Alliance yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Melodie thx for your kind muzakorane remix ya saa moya muyigira saa yine wenda bazatwongerera amasaha

Umwe yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Nukuri abo bahanz’Imana ibahe umugisha kandi bakoze igikorwa cyiza saw murakoze

Niyobyose yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka