Kirehe: Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru yafashe abantu 118 bari aho bita mu butayu mu masengesho. Ni mu gihe ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza ndetse ahantu bari bari hashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo kuko ari mu ishyamba kandi baba bari munsi y’urutare (ubuvumo). Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko ari bo batanze amakuru.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Kigina. Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije kuko bari begeranye cyane ndetse batambaye udupfukamunwa.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko usibye no kuba bakwanduzanya icyorezo cya COVID-19 ahantu bari bateraniye ubwaho hashobora kubagiraho ingaruka kubera imiterere yaho.

Ati “Hariya hantu basengera ni mu ishyamba ririmo ibibuye ndetse n’urutare runini, hari ababa baruryamye munsi abandi baryamye ku mabuye ibintu bishobora kubagiraho ingaruka."

Yakomeje avuga ko muri bariya bantu 118 harimo abantu 39 baturutse mu murenge wa Nyamugari mu gihe nyamara uyu murenge bitewe n’aho uherereye mu karere ka Kirehe uri mu gace katizewe neza ku bwandu bwa COVID-19.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guhindura imyumvire bagakora ibintu babanje gushyiramo inyurabwenge kuko nta kuntu umuntu yashora ubuzima bwe mu makuba.

Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze kuko iba igamije ko bagira ubuzima bwiza. Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumzwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko. Abafashwe bari bagizwe n’abagabo 6, abagore 88 ndetse n’urubyiruko 24 ruri munsi y’imyaka 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka