Umuraperi Fireman yateye ivi yambika impeta uwo bazashyingiranwa

Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi nka Fireman yatunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa witwa Kabera Charlotte bateganya gushyingiranwa mu minsi ya vuba.

Fireman waranzwe no kumwenyura muri iki gikorwa, ntabwo yavugaga amagambo menshi, uretse gusa ko yazanye umukobwa mu cyumba cyari cyateguwe, kirimo indabo n’ibipirizo byagizwe umutako, amugejeje mu kaziga k’indabo amuha ururabo.

Muri urwo rurabo harimo impeta, Fireman yahise ayikuramo ashyira ivi rimwe hasi asaba umukobwa kuyimwambika na we, umukobwa utajuyaje yahise yemera ko azaba umugore wa Fireman.

Ni umunsi wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Kabera Charlotte, wari wateguriwe umutsima byavuzwe ko na wo washatswe na Fireman, maze muri ibi birori bitari birimo abantu benshi, nibwo yakoze iki gikorwa cyo gutera ivi.

Fireman wari ufite ibyishimo byinshi yahise yandika kuri Instagram ye avuga ati “Ibi ni ibihe bitazibagirana, uri akagirwamana kanjye”, mu gihe mu yandi mashusho yari yabanje, Fireman yanditse ati “Yavuze Yego”.

Hashize igihe gito uyu musore avuye kugororerwa Iwawa aho yajyanywe bivugwa ko yabaswe n’ibiyobyabwenge, gusa nyuma y’igihe gito agarutse ubuzima bwe bugaragaza impinduka zikomeye zirimo no gufata icyemezo nk’iki cyo gushaka umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kovide 19 iratwishe bantu bange

habimana emanwer yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka