Iran: Abagore n’abakobwa bakomeje gutanga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe

Mu byumweru bishize Iran yari mu bukangurambaga yise #Metoo. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubuhamya bw’abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa ryo ku gitsina bukomeje kwiyongera, buhamagarira polisi guta muri yombi usambanya abagore n’abakobwa.

Sara Omatali, umunyamakuru wo muri Iran, yari amaze imyaka 14 abitse amabanga y’uburyo yasambanyijwe. Ibi byamubayeho i Téhéran muri 2006 ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru mu kiganiro yagiranye n’umunyabugeni w’icyamamare mu murwa mukuru wa Iran.

Ubu hashize icyumweru kimwe uyu mugore ukiri muto, utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yiyemeje kubishyira ahagaraga abinyujije kuri Twitter.

Sara, ni umwe mu bagore benshi b’abanya Irani, bashyize hanze ihohotera n’ubusambanyi bakorewe, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bifashishije hashtag bise #Metoo, ubukangurambaga bwaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Sara Omatali avuga ko yagize igitekerezo cyo kuvuga ibyamubayeho, nyuma y’uko asomye ubuhamya bwashyizwe kuri Instagram mu kwezi kwa Kanama, aho nyirabwo yavugaga ko yasambanyijwe nyuma y’uko umugabo w’icyamamare muri Iran yasutse ikiyobyabwenge mu kirahure yanyweshaga ubwo bari mu birori by’ijoro, nyuma akaza kwicura asanga yambaye ubusa atibuka ibyabaye .

Nyuma y’uko ubu buhamya bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abagore bakiri bato bagera muri 20 batangaje ko na bo bahohotewe mu buryo nk’ubu n’uyu mugabo.

Iki kibazo cyafashe indi ntera, kugeza ubwo polisi ya Iran yiyemeje gushakisha uyu mugizi wa nabi waje no gutabwa muri yombi ku itariki ya 25 Kanama 2020.

Kuri Instagram na Twitter, abandi banya-Iranikazi bakomeje gutangaza ababakoreye ihohoterwa, ndetse bamwe muri bo, barimo n’abanyamakuru bo muri iki gihugu ntibatinya gukoresha amazina yabo bwite, batarinze gukoresha amahimbano kuzi izo mbuga.
Abenshi muri bo, bagiye bakorerwa iri hohotera bakiri abana (mineures), bakabikorerwa n’abantu bakuru ndetse b’ibyamamare n’abakomeye nk’abadepite, abarimu, abahanzi n’abanyabugeni, n’abandi.
Abantu batandukanye bakomeje kwandika basubiza ku buhamya bwabo ku mbunga nkoranyambaga barimo abavoka batanga ubujyanama mu by’amategeko.
Muri Iran, imibonano mpuzabitsina ikozwe mbere yo gushyingirwa, ihanishwa inkoni 99, ibi bikaba biteye impungenge ko abahohotewe bashobora kuzahabwa iki gihano.

Umunyamategeko Mohammad Oliaeifard avuga ko amategeko y’iki gihugu atarengera uwahohotewe, kuko igitabo cy’amategeko ahana ya Iran kivuga ko kugira ngo hemezwe ko umugore cyangwa umukobwa yasambanyijwe bisaba ko haboneka abahamya benshi babibonye n’amaso.

Icyakora n’ubwo bimeze bityo, uwakoze icyaha cyo gusambanya iyo kimuhamye ahanishwa igihano cy’urupfu, anyonzwe (cyangwa amanitswe).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa ku bwinshi kurusha ibindi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

biseruka yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka