Gakenke: Ikamyo yari ipakiye ifu y’ibigori yafashwe n’inkongi y’umuriro

Imodoka yo mu gihugu cya Tanzania ifite Plaque T322DSH yo mu bwoko bwa ‘Camion Actros’, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu muhanda Kigali-Musanze Polisi iratabara.

Iyo kamyo yahiriye mu Karere ka Gakenke
Iyo kamyo yahiriye mu Karere ka Gakenke

Ibyo byabaye saa sita n’igice kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, mu Karere ka Gakenke ahazwi ku izina ryo ‘Murya Bazira’, aho yari ipakiye ifu y’ibigori (Pate Jaune) mu birometero bike mbere y’uko igera mu Mujyi wa Musanze.

Umunyamabanga nshingwabiorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice, yabwiye Kigali Today ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi.

Yari ipakiye ifu y'ibigori (Patte Jaune)
Yari ipakiye ifu y’ibigori (Patte Jaune)

Ati “Ni byo iyo kamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko ntiharamenyekana impamvu yateye ibyo. Yari ipakiye ifu y’ibigori, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara barayizimya, ariko impamvu yabiteye kugeza ubu ntabwo ndayimenya”.

Umwe mu baturage babonye iyo modoka ishya, yabwiye Kigali Today ko yabaye igikata ikoni ryo mu isoko ryo Murya Bazira amapine afatwa n’umuriro.

Polisi yahise itabara
Polisi yahise itabara

Ngo umushoferi yahise aza acomokora igice cy’imbere cya kabine, uko amapine yashyaga akongeza n’igice cyo hejuru, ifu y’ibigori itangira gushya.

Kugeza ubu ntiharashyirwa ahagaragara agaciro k’ibyangiritse kuri iyo kamyo n’agaciro k’ibyangiritse mu byo yari ipakiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka