Umukinnyi w’Imena wa filime ‘Black Panther’ Chadwick Boseman yitabye Imana

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Aaron Boseman wamenyekanye cyane nka King T’Challa muri filime ‘Black Panther’ yakunzwe ku isi mu mwaka wa 2018 yitabye Imana azize Kanseri yo mu mara, nk’uko byatangajwe n’umuryango we ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, abo mu muryango batangaje iby’urupfu rwa Chadwick ndetse basobanura n’iby’uburwayi bwamwishe.

Bagize bati: “N’agahinda kenshi, tubabajwe no kubamenyesha ko Chadwick Boseman yitabye Imana. Mu mwaka wa 2016, nibwo yamenye ko afite Kanseri yo mu mara (Colon Cancer) igeze ku cyiciro cya gatatu, akomeza kwivuza no guhangana n’ubu burwayi mu yindi myaka ine.”

Bakomeje bati “Uburwayi bwakomeje kuzamuka, Kanseri igera ku cyiciro cya 4. Yabaye intwari ikomeye, ndetse mu burwayi bwe, akomeza no gukina za filime benshi mwakunze, zirimo Marchall, Da 5 Bloods, Ma Rainey’s Black Bottom,n’izindi.”

Bati “Yagiye azikora, ari nako abagwa inshuro nyinshi ndetse ari no ku miti ikomeye imufasha (Chemotherapy). Byari icyubahiro gikomeye kuri we, mu kazi ke, kuba ari we wabaye King T’Challa muri Black Panther.”

Umuryango w’uyu mukinnyi wa Filime wasobanuye ko Chadwick Boseman yitabye Imana ari iwe mu rugo i Los Angeles, akikijwe n’umugore we Taylor Simone Ledward, n’abo mu muryango we.

Ubutumwa bwabo bukomeza bugira buti “Umuryango we urabashimira ku rukundo, amasengesho, kandi ubasaba ko mwakomeza kubaha ibirebana n’amabanga y’umuryango we muri ibi bihe bikomeye.”

Inkuru y'urupfu rwa Chadwick yatangajwe binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter
Inkuru y’urupfu rwa Chadwick yatangajwe binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter

Filime Black Panther yahawe igihembo cya “Oscar”ni filime yakinwe ku nkuru yanditswe mu bitabo bita “Comic Books”, byo mu myaka ya 1960. Iyi nkuru kuko yavugaga cyane ku birabura, ikinirwa mu gihugu cya Afutika cyiswe “Wakanda”, byatumye ikundwa na benshi, cyane abirabura batuye mu bihugu bitandukanye ku isi, aho benshi bagiye bakoraho indirimbo, imideli iturutse ku myambaro abakinnye filime bari bambaye, n’ibindi.

Iyi filime yinjije asaga Miliyari y’Amadolari, yakozwe na Ryan Coogler, ihuza abakinnyi b’abirabura bazwi muri Hollywood, barimo Chadwick Boseman akaba ari umukinnyi w’imena, Lupita Nyong’o, Angela Bassett, Forest Whitaker na Daniel Kaluuya.

Chadwick Aaron Boseman yavutse tariki 29 Ugushyingo 1976 akaba yitabye Imana tariki 28 Kanama 2020.

Chadwick Boseman
Chadwick Boseman
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka