Ngoma: Polisi yafashe ukekwaho kuba mu gikorwa cyo kurasa umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi uvugwaho kuba mu gikorwa cyo kurasa umuturage witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.

Uwarashe Nsengiyumva yabikoze ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2020 ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Polisi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yatumye uwo muturage araswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka