#COVID19: Abantu 95 bakize, habonetse abarwayi bashya 43

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 43 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 95 bakize.

Abo barwayi bashya 43 barimo abantu 36 bahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali, 4 babonetse i Rubavu, 2 babonetse i Muhanga, undi umwe aboneka muri Gisagara.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Mbere, abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 4,063 muri bo abamaze gukira ni 2,013 naho abakivurwa ni 2,034.

Abamaze kwicwa n’icyo cyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi na batandatu (16).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese dufatanye dukomeze kubahiriza amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi bwacu

Ikitegetse betty yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka