Hari impungenge ko urukingo rwa Covid-19 ruzakoreshwa i Burayi rutazakora muri Afurika

Muri Afurika y’Epfo hatangijwe ubushakashatsi ku rukingo rwa Covid-19, hagamijwe kureba niba urukingo rwagaragaje ko rufite umumaro mu bindi bihugu nk’ibyo ku mugabane w’Uburayi, ruzawugira no mu Banyafurika.

Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)
Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)

Mu kiganiro na Kigali Today, Dr. Nkeshimana Menelas, Umuganga ubarizwa mu itsinda ry’ubushakashatsi kuri Covid-19, avuga ko na we afite izo mpungenge, aho agira ati “Izo mpungenge nanjye ndazifite kubera ko iyo ukora inkingo hari byinshi ugomba kureba.

Ureba niba abo bantu bibasiwe ku kigero kimwe, cyangwa se niba baremba ku kigero kimwe. Mwabonye ko iyi ndwara igeze mu bihugu by’i Burayi n’ahandi bagize abantu benshi barembye ndetse bahasiga ubuzima, nyuma ariko hari n’aho twabonye mu bihugu bya Afurika bifite imiterere ijya gusa nk’iy’i Burayi nko muri Afurika y’Epfo na Madagascar, na bo bafite abantu benshi banduye n’abapfuye ku kigero kiri hejuru kuruta icyo twabonye mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Iyo ubonye iryo hindagurika ry’ubu burwayi bitewe n’imiterere y’ahantu, utangira kwibaza ko yaba ifite imiryango myinshi ya coronavirus. Ari yo mpamvu ubushakashatsi bwakozwe bwasanze ko hari ubwoko bw’iyi virusi irimo gukwirakwira mu baturage b’Uburayi, itandukanye n’iy’ahandi ni urugero.

Inenge yabaye muri Afurika ni uko tutinjiye mu bushakashatsi ngo turebe ubwoko bwa virusi irimo gukwirakwira mu baturage ba Afurika. Ni yo mpamvu hari impungenge ko igihe urukingo rwaje rudashobora gutanga icyizere nk’uko twabyibazaga. Bityo ibihugu byose ku isi bikwiye gushishikarira kwinjira mu bushakashatsi bw’urukingo kugira ngo niruboneka ruzabe rushobora kugira umumaro hose.

Dr. Nkeshimana avuga ko nta muti nta n’urukingo ruzaboneka mbere y’imyaka ibiri, ari yo mpamvu abantu bakwiye gushishikarira kwirinda.

Ati “Nimushaka gupfobya ingamba zo kwirinda muzabikore byibuze hari umuti n’urukingo byayo”.

Dr. Nkeshimana akomeza avuga ko abashakashatsi bo mu Rwanda na bo bafatanya n’abandi mu gushaka umuti, ariko ko batitabiriye ubw’urukingo.

Agira ati “Ku rukingo ho nta bushakashatsi turatangira, ariko ku miti ho tujyana n’abandi mu kujya gusuzuma iriya miti ivugwa ko ikora kugira ngo turebe niba ikora koko. Urugero nka Chloroquine, twari dufite itsinda ry’abashakashatsi rigomba gusuzuma ibijyanye n’amakuru yose ayivugwaho tukareba aho yakoreshejwe, ku bantu bangana gute, n’ibindi.

Iryo tsinda rihoraho rigizwe n’abantu batandukanye bazobereye mu bushakashatsi barimo n’abarimu ba za kaminuza. Ikibabaje ni uko imiti hafi ya yose uko yavuzwe nta n’umwe watanze icyizere ku buryo wawandikira umuntu ngo genda ugure”.

Akomeza agira ati “Uhereye kuri Chloroquine, yatangiye itangwa kuri dose ziri hejuru ku buryo abantu babanje no kuyigiraho ikibazo. Haje kuza undi wifashishwa mu kuvura HIV witwa Cartra na wo wavuyemo ku ikubitiro kuko ntiwatangaga icyizere, kuko iyo utanze umuti hari ibintu ureba birimo kuba uwufashe adapfa, ataremba, cyangwa se akaba yajya kuri oxygene ntayitindeho, ubwo rero iyo umuti udatanga icyizere kuri ibyo bintu bifatika, icyo gihe ntacyo uba umaze”.

Dr. Nkeshimana avuga ko kugeza ubu umuti ukoreshwa mu kuvura Covid-19 mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi, ari ‘Remdesivir’. Ariko nubwo uhanzwe amaso, ubushakashatsi bugaragaza ko uyu muti utabuza upfa gupfa, mu gihe ubundi umushakashatsi atanga umuti agamije kubuza umurwayi gupfa.

Icyakora akamaro kawo ni uko wagaragaje ko nibura ugabanyaho iminsi itatu ku bantu bari kuri oxygene barembye, ikava ku minsi 10 ikagera ku minsi irindwi.

Dr. Nkeshimana ati “Ibi na byo bifite akamaro kabyo ariko si byo twashakaga kuko twashakaga umuti ubasha kugabanya virusi ndetse n’impfu zijyanye na Covid-19”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

waca bongo we Docteur. none se vaccins bazitera ubutaka cg bazitera abantu?

bongo yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka