Abanyarwanda baba muri Ghana bizihije Umuganura bwa mbere

Ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Ghana bizihije Umuganura ku nshuro yabo ya mbere kuva uwo munsi ufite igisobanuro gikomeye mu bumwe bw’Abanyarwanda wakongera kwizihizwa muri 2011.

Abahagarariye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, bahuriye mu rugo rwe ariko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, baganira ku munsi w’Umuganura.

Nyuma basangiye ifunguro gakondo biteguriye ubwabo, banungurana ibitekerezo ku buryo uwo munsi wakwizihizwa kurushaho nubwo hari imbogamizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

Mu bari bayoboye icyo kiganiro, hari harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr Aisa Kirabo Kacyira, uhagarariye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu na babiri mu rubyiruko bikaba byarakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho kugira ngo n’abandi batari bahari bakurikire bagire ibyo bungukira ku muco w’Umuganura.

Mu ijambo rye, Dr Kacyira yibukije abari bitabiriye icyo gikorwa akamaro k’Umuganura.

Yagize ati “Byaciye mu kujya inama no mu kwibaza umuntu ku giti cye kugira ngo haboneke imbaraga nyuma y’aho byose bishenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo Umuganura n’izindi ndangagaciro nka Gacaca, Ubudehe, Umuganda n’ibindi byongeye kugira agaciro bishingiye ku cyerekezo n’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame”.

Mu muganura twizihiza umuco wacu mwiza, tugahanahana imigirire myiza, tugakora igenamigambi risobanutse biciye mu Mihigo no mu mikoranire. Uretse ibyo, Umuganura ni uburyo bwo kugaragaza no guha agaciro umuco wacu twarazwe, gukomeza kwiyubaka mu bumwe no kwigira nk’uko Dr Kacyira yabisobanuye.

Yongeyeho ko kuva kera, Umuganura kwari ukwishimira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bikiyongera ku bukorikori bwakungahazaga umuco nyarwanda. Ngo uyu munsi Umuganura utanga uburyo bwo kwishimira umusaruro mu bice bitandukanye nk’uburezi n’ubumenyi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, ibikorwa remezo, kongera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, imiyoborere myiza n’ibindi byinshi.

Abarenga 60% by’Abayarwanda bari muri Ghana ni abanyeshuri, na ho abandi ni abakozi mu bice bitandukanye.

Muri ibyo birori byabereye muri Ghana, Dr Kacyira yasabye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu guhera ku byiza byagezweho, hanyuma bakorere hamwe mu kugaragaza isura y’u Rwanda. Gushishikariza Abanyagana gushora imari mu Rwanda n’Abanyarwanda kuyishorayo, bityo bungukire mu ngendo zihoraho za RwandAir zijya i Accra no ku itangizwa ry’Isoko nyafurika (AfCFTA), biteganyijwe ko rizatangira gukora ku 1 Mutarama 2021.

Ukuriye Abanyarwanda baba muri Ghana, François Xavier Bikorimana, avuga ko Umuganura ari ingenzi mu kongerera imbaraga ubufatanye bwa ‘Diaspora’ n’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi twishimira ko ubuyobozi bwacu bwasanze ari ngombwa kuduha Ambasade. Nyuma y’umwaka ifunguwe, twagize imbaraga no kwiyongera k’ubufatanye kurusha mu gihe u Rwanda rutagaragaraga cyane muri Ghana, dufite ikizere ko hari byinshi byiza tuzageraho”.

Abari bahagarariye urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Ghana banagize uruhare mu kiganiro ari bo Farha Gafaranga na Gilbert Nteziyaremye, bashima ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame, n’abaturage bahisemo kugendera mu mateka n’umuco by’u Rwanda, bagahamya ko ibyo byabaye umusingi n’umurage byo kubakiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka