Umugore wiyeguriye ubuhinzi bw’urusenda yiteguye kugemura toni 75 mu Buhinde

Rukera Christine, umugore wateje imbere ubuhinzi bw’urusenda, aremeza ko yamaze kubona isoko mu gihugu cy’u Buhinde aho yiteguye kugemura toni 75 z’urusenda, zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 90.

Urwo rusenda rukurikiranwa umunsi ku wundi mu kwirinda ko rwangirika
Urwo rusenda rukurikiranwa umunsi ku wundi mu kwirinda ko rwangirika

Uwo mubyeyi w’abana batatu ufite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), utuye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ubuhinzi bw’urusenga ari umwuga yihebeye kuva mu mwaka wa 2014.

Nubwo yize akaminuza ntiyigeze aharanira ibyo gushaka akazi, ahitamo kwihangira umurimo aho ngo umushinga wo guhinga urusenda yawutangiriye mu Karere ka Nyanza, ahinga ku buso bwa hegitari 11.

Yashyinze kompanyi yitwa CF Premium Company Ltd, aho yubatse n’uruganda rutunganya urusenda mu Mujyi wa Kigali mu gihe yari afite isoko mu Rwanda.

Rukera Christine avuga ko mu mwaka ushize wa 2019, ubwo yari yagiye mu mahanga mu nama yahuzaga abikorera, ngo yamuritse urusenda rwe rurakundwa, bimuviramo kubona n’isoko mu gihugu cy’u Buhinde rya toni 75 buri gihembwe cy’ihinga (Saison).

Agira ati “Sinakubwira ngo hari uwandangiye isoko, hari ubwo tujya mu nama zinyuranye, akenshi haba hari ubufatanye na PSF na ‘International Trade Center’ ni muri urwo rwego nabonye iri soko ubwo nari nitabiriye inama”.

Arongera agira ati “Ni mu nama yitwa networking, aho nayitabiriye ubwo nageragezaga kumenyekanisha kompanyi yanjye, ni muri ubwo buryo bakunze urusenda mpinga mbona isoko, kandi iryo soko ni uburyo buzafasha Abanyarwanda benshi”.

Rukera akimara kubona iryo soko rinini ry’urusenda mu Buhinde, yatekereje kwagura ubuhinzi kuko umusaruro yabonaga aho yahingaga ku buso bungana na hegitari 11 utari guhaza iryo soko, ni bwo ngo yahisemo kujya mu Karere ka Rulindo gushaka ubutaka bugari yahingamo urusenda.

Muri ako karere yahabonye ubutaka bungana na hegitari 30, atangira ubuhinzi bw’urusenda muri ako karere muri Gashyantare 2020, akaba yaratangiye gusarura aho ategereje ko toni 75 zuzura rukoherezwa mu isoko ryo mu gihugu cy’u Buhindi nk’uko yakomeje kubitangariza Kigali Today.

Ati “Twahisemo muri Rulindo, kuko twashakaga ubuso bunini mu gihe aho twahingaga hari hatoya, hari hegitari 11 urumva ntabwo hari hahagije kandi nari maze kubona isoko, ubwo mpitamo Rulindo kuko ari ho hari ubutaka kandi bashaka abashoramari bo gufata iyo mirima”.

Rwiyemezamirimo Rukera Christine uhinga urusenda
Rwiyemezamirimo Rukera Christine uhinga urusenda

Arongera ati “Ubu urusenda rwareze natangiye gusarura, umusaruro ni mwinshi aho usaruye ntumenya ko wahavuye kubera uburyo rwashoye. Nkurikije imbuto nateye ndateganya kubona toni 75 muri iyi season, isoko rirahari niteguye kubagemurira urwo rusenda rwose. Toni 75 zirimo amafaranga nibura ibihumbi 95 by’amadorari, ubwo ubariye mu mwaka wakuba kabiri”.

Uwo mugore uvuga ko urwo rusenda babanza kurwanika bakarugeza ku isoko rwumye neza.

Avuga ko yiteguye kwagura isoko ry’urusenda mu bihugu binyuranye bitanga amafaranga menshi kurusha u Buhinde, birimo u Bushinwa n’ibindi, akaba kandi yiteguye no kwagura n’ubuhinzi mu rwego rwo kubona umusaruro wahaza ayo masoko yose yiteguye gushaka mu mahanga.

Yahaye akazi abaturage bagera muri 400 begereye uwo mushinga

Rukera Christine avuga ko ashimishwa no kuba umushinga we w’ubuhinzi bw’urusenda hari abaturage wateje imbere, aho akoresha abagera muri 400 bari hejuru y’imyaka 20.

Abaturage bahawe akazi muri ubu buhinzi
Abaturage bahawe akazi muri ubu buhinzi

Ati “Uyu mushinga wafashije Abanyarwanda, kuko ubu nkoresha abakozi bari hagati ya 300 na 400 mu gihe cyo guhinga, ariko mu gihe cy’isarura ni 100 cyangwa 120 hagati aho”.

Bamwe mu baturage bakora muri ubwo buhinzi baganiriye na Kigali Today, harimo n’abiga muri kaminuza, aho bemeza ko uwo mushinga w’ubuhinzi wabakuye mu bwigunge muri ibi bihe amashuri yahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Muri abo bakozi, ukoze igice cy’umunsi ahembwa amafaranga 900, mu gihe ukoze umunsi wose ahembwa 1,500, bakayabona mu gihe cy’iminsi 10.

Adamu Jean Marie Vianney wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wabonye akazi muri ubwo buhinzi bw’urusenda, agira ati “Aka kazi karadufashije cyane muri ibi bihe, ndi umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ubu meze neza muri ibi bihe COVID-19 yahagaritse amasomo. Mu minsi 10 mba mfite ibihumbi 25 byanjye kandi batwishyura neza”.

Arongera ati “Aka kazi kafashije abaturage benshi, ubu bamwe batangiye kugura inka mu gihe cy’amezi arindwi dukorera iyi Kampani, uwakoze hano atozwa no kwizigamira ku buryo mu gihe amashuri azaba atangiye nta muturage wakoze hano uzabura amafaranga y’ishuri y’abana”.

Agoronome Irakiza Noel wahawe akazi muri ubwo buhinzi, na we aremeza ko ubwo ubuhinzi bufitiye abaturage benshi akamaro, aho agira ati “Umuturage iyo agiye muri SACCO guhembwa, ashobora kubona amafaranga agera mu bihumbi 25 mu minsi 15, bimufitiye akamaro kuko birenze kuba yanjya guhinga ibijumba baramuha amafaranga atarenze 500”.

Irakiza Noel avuga ko nubwo urwo rusenda rwabonye isoko hanze y’igihugu, ngo ntibibagiwe n’Abanyarwanda aho mu Mujyi wa Kigali hubatswe uruganda rutunganya urusenda rukoreshwa mu maresitora anyuranye mu Rwanda, ndetse n’abaturage barukeneye bakarubonera hafi.

Kuba urwo rusenda rwamaze kubona isoko mu mahanga ni kimwe mu byashimishije ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murindwa Prosper, yagize ati “Dutewe ishema no kuba mu bohereza ibiribwa mu mahanga no kuba mu bakomeje kwihangira imirimo mu Rwanda”.

Urwo rusenda ruri amoko atatu, aho hari urumara igihe kirekire rusarurwa, mu gihe urwamaze kubona isoko mu gihugu cy’u Buhinde ruhingwa kabiri mu gihe cy’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umurimo ningenzi ese umuntu ashatse gukora uwomushinga yabona isoko number yange 0782219752

Uhongerumwami j,craude yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Uyu Rwiyemeza mirimo ufite icyerekezo cy’igihugu kuba yarageze murwego rwogutanga akazi kubanyarwanda bangana kuriya nibyiza cyane gusa nifuza kuzahura nawe akanyungura ubumenyi kuko najye nshaka guhinga urusenda murakoze

Birori yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Nejejwe niyi nkuru cyane. Ndimo kwitegura gutangira guhinga urusenda, None mwamfasha gute kugirango mpure nuwo rwiyemeza mirimo Rukera Christine tukaganira kuburyo burambuye kugirango mwungukireho byinshi.

Amon yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

uyu mudamu yakoresheje imbaraga kandi umushinga we uramuhira, harabagiye babigerageza bikanga, Imana imufashe kuko nawe arimo aha abaturage akazi , bibere nabandi urugero

EUGE yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

uyu mudamu yakoresheje imbaraga kandi umushinga we uramuhira, harabagiye babigerageza bikanga, Imana imufashe kuko nawe arimo aha abaturage akazi , bibere nabandi urugero

EUGE yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka