#COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 177

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 177 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 14 bakize.

Abo barwayi bashya 177 barimo abantu 170 bapimwe mu masoko ya Kigali, 5 babonetse i Rusizi, na 2 babonetse i Rubavu.

Muri rusange kugeza kuri iki Cyumweru, abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 4,020 muri bo abamaze gukira ni 1,918 naho abakivurwa ni 2,086.

Abamaze kwicwa n’icyo cyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi na batandatu (16).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ba E/s butugari benshi babyungukiyemo ariko nabo sibo minister wa local government ntaboroheye!!!.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka