Israël Mbonyi agiye gususurutsa ab’i Bujumbura

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Israël Mbonyi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, arimo kwitegurwa mu mujyi wa Bujumbura, aho azasusurutsa abatuye uwo mujyi mu bitaramo azakorerayo kuva ku itariki 13 kugera ku ya 15 Kanama 2021.

Israël Mbonyi
Israël Mbonyi

Israël Mbonyi yamaze kubyemeza abicishije kuri Twitter, ndetse ateguza abatuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, kwitegura kwishimana na we mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Yagize ati "Muraho neza Burundi, ndabasuhuza mu izina rya Yesu. Ndashaka kubabwira ko vuba aha, ndabaririmbira imbonankubone kuva ku itariki 13-15 Kanama 2021. Mu minsi iri imbere ndabagezaho amakuru arambuye y’ibitaramo banjye".

Israël Mbonyi izaba ari inshuro ye ya mbere agiye kuririmbira muri icyo gihugu akunzwemo, ndetse azanaririmba indirimbo ze nshya nk’iyitwa "urwandiko".

Israël Mbonyi yatumiwe kenshi kujya gutaramira abatuye umujyi wa Bujumbura ariko ntibishoboke, icyakora ubu hari ikizere ko bizakunda, abatuye umujyi wa Bujumbura bakamwumva bamureba.

Uwo muhanzi amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera injyana ye ibyinitse kandi ibohora umutima mu indirimbo zihimbaza Imana.

Yahawe ibihembo bitandukanye mu Rwanda bitewe na album ye "Mbwira", amaze gusohora indirimbo zirenga 20 ariko ntawe ushobora kuzivuga nabi kubera uburyo zikozemo.

Indirimbo nka Naho, urwandiko, umukunzi, karame, nzaririmba, imuhira, zimaze kurebwa na benshi kandi bagenda bazisubiramo.

Israël Mbonyi afite umwihariko wo kuririmba injyana ze, zumvikana nk’iziri mu gitaramo, bigatera abazumva kubakumbuza no kubashyira mu mwanya wo kwishima no guhimbaza Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka