Muhanga: Udusoko twa ‘Ndaburaye’ turafunze kubera ko twakwirakwiza Covid-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko udusoko duto dukunze kuremera mu nkengero z’umujyi wa Muhanga dufunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Agasoko ka Ndaburaye usanga gakemangwa kutagira isuku ihagije
Agasoko ka Ndaburaye usanga gakemangwa kutagira isuku ihagije

Ubuyobozi buvuga ko utwo dusoko nta bikoresho byo kwirinda Covid-19 birimo nka za kandagira ukarabe, ubwiherero, ibibanza byatuma abantu bategerana cyane cyangwa ubundi buryo bwafasha abantu kugira isuku no gukurikiza amabwiriza, ari yo mpamvu twabaye dufunzwe abahahiramo basabwa kugana andi masoko yujuje ibisabwa.

Udusoko bise ‘ndaburaye’ usanga turemera mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga ahanini mu masaha ya nimugoroba igihe abandi baba batashye kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Usanga nk’abavuye mu mujyi bataha ari ho bagurira imboga n’imbuto zo kurya kubera ko yenda mu mujyi biriwe nta mwanya bafite, hari n’abavuga ko muri utwo dusoko hagurirwa ibya make dore ko abadukoreramo nta n’imisoro bishyura.

Kuri uyu muhanda nyuma yo gufunga ibikorwa by'ubucuruzi bo batangira gukora
Kuri uyu muhanda nyuma yo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi bo batangira gukora

Udusoko twa ‘Ndaburaye’ kandi ngo tugoboka abavuye ku kiraka cy’umunsi batabonye uko bihina mu masoko asanzwe bagahaha ibyo kurarira hafi aho hegereye iwabo, yemwe ngo n’abacuruzi banga ko ibyabo bishobora kwangirika babitangira make kugira ngo igishoro cyabo gisanzwe ari gike kitayoyoka.

Hari n’abavuga ko bahugira mu mirimo bakisanga amasaha yo guhaha yabasize bakihutira hafi aho guhaha ibya nimugoroba, bakagobokwa n’utwo dusoko bari hafi yo kuburara kuko ahanini andi masoko aba yafunze.

Hamwe mu hagaragara agasoko ka ‘Ndaburaye’ ni ku muhanda uri ahitwa mu byondo mu Mudugudu wa Rutenga Akagari ka Gahogo, ugana mu Rugarama mu Kagari ka Gifumba hakuno gato nk’ahazwi ku izina rya ‘Isi ya cyenda’, izina hiswe kubera ibikorwa byo kwitwara nabi byakunze kuharangwa.

Muri aka gasoko ku muhanda ntibakozwa ibyo gufunga imirimo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nko ku bindi bikorwa mu mujyi kuko bakora kugeza buhumanye mu masaha ya saa moya bacungana n’inzego z’umutekano.

Iyo ubabajije impamvu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’ahandi bagusubiza bamwe banyura hepfo abandi haruguru baguhunga bavuga ko ari ugushaka uko babaho kandi kuko nta bushobozi bafite bwo gukorera ahantu hemewe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwaciye ‘Ndaburaye’

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko abantu bose mu byiciro byose barebwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abo bacururiza muri ‘Ndaburaye’.

Avuga ko kuba icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza ubukana hafashwe ingamba zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe bigaragara ko bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza Covid-19 birimo n’utwo dusoko.

Abahaha basiganwa n'amasaha yo gutaha baba bavuye mu mujyi cyangwa mu nkengero zawo
Abahaha basiganwa n’amasaha yo gutaha baba bavuye mu mujyi cyangwa mu nkengero zawo

Agira ati “Imibare yacu y’ibanura ku munsi iragenda ntigabanuka nk’uko tubyifuza usanga dufite abantu 20 cyangwa 30 na za 40 bandura ku munsi kandi baboneka mu bipimo bike tuba twafashe ku buryo dushobora kwisanga natwe twashyizwe muri guma mu rugo”.

Yongeraho ati “Nyamara kwirinda byonyine ni byo byadufasha guhashya iki cyorezo, ni yo mpamvu twahisemo gufunga bimwe mu bikorwa bidakenewe cyane kugira ngo tubashe gukumira icyorezo harimo no gufunga utwo dusoko twa Ndaburaye”.

Nyamara abahahiramo n’abacuruza usanga batabyumva, abo bose bakaba bafatwa nk’abarenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi bihanirwa, agasaba abakomeje kugaragara muri bene utwo dusoko twafunzwe kubicikaho.

Agira ati “Ndaburaye usanga zikorera ahantu hatemewe, mu nsina, ku mihanda mu mashyamba kandi aho hose nta bwirinzi buhari, ntabwo twanze ko abantu bacuruza ariko igihe tubona ko ubucuruzi buri gukorwa bushobora gutera ibibazo duhitamo gufunga ibikorwa kugira ngo turengere ubuzima bwa benshi”.

Kayiranga yongeraho ko uko udusoko nk’utwo turushaho kugira imbaraga harebwa uko aho dukorera hashyirwa ibikoresho bikenerwa n’abantu benshi by’isuku kugira ngo birinde ingaruka zaba igihe udusoko nk’utwo twateza ibibazo ahubwo tugakora twisanzuye.

Naho ku bijyanye n’abagaragaza ko utwo dusoko dufatiye runini rubanda rugufi, Kayiranga avuga ko, ibicurururizwamo binagaragara mu yandi masoko yemerewe gukora kandi guhindura imyumvire ari cyo cyonyine cyatuma bagana ayo masoko bagahaha kare bakaba birinze kandi barinze n’abo mu miryango yabo kwandura Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka