Mu Rwanda abandi bantu 11 bishwe na #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 906 babasanzemo Covid-19, muri bo 182 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 905, abantu 11 bitabye Imana, naho abarembye ni 69 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 83 (Huye) na 61 (Kigali) n’abagabo icyenda b’imyaka 83 (Nyanza), 80, 61, 44, 42 (Kigali), 75 (Bugesera), 69 (Rusizi), 65 (Muhanga) na 52 (Gicumbi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 677 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,513.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kgl today mutuvuganire muri nyakabanda ya1ibiryo biratangwa hadakurikijwe amabwiriza nkubu babihaye uwonkodeshaho njyewe barandeka akosakarenga ndumumotari sijya mukazi mutuvuganire ndabatumye kndi mbizeyeho ubuvugizi murakoze.

Jean paul yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka