Abana bane bagororerwa kuri Gereza ya Nyagatare barimo gukora ibizamini bya Leta

Abana bane b’abahungu barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakaba bafungiye muri gereza y’abana iri mu Karere ka Nyagatare.

Mu gihe mu Rwanda hose ku wa 20 Nyakanga 2021 hatangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, abasoza ayisumbuye ndetse n’abiga imyuga n’ubumenyingiro, urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruravuga ko abana bane bafunze na bo bari mu barimo gukora ibizamini bya Leta.

Si ubwa mbere muri gereza y’abana ya Nyagatare abana baho bakoze ibizamini bya Leta kuko buri mwaka bifatanya n’abandi kandi bakagira umwihariko wo gutsinda.

Uretse kuba bitabwaho bakanagira umwihariko wo gukurikiranwa mu myigire n’imyigishirize yabo, abana bafungiye muri iyo gereza kandi ngo akenshi bakunda guterwa umwete n’imbabazi Umukuru w’Igihugu amaze kumenyereza abitwaye neza mu bizamini bya Leta bityo bigatuma bakorana umuhate kugira ngo batsinde neza bibe byabahesha amahirwe yo gutaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Gakwaya Pelly, avuga ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19, iyo abo bana basohotse bapimwa, banagaruka bikagenda uko, mbere y’uko basubira muri gereza.

Ati “Twarabigishije bose barabizi kwambara neza agapfukamunwa, bafite imodoka ibavana kuri gereza, tukabakangurira kugira isuku, iyo bagiye kwinjira mu ishuri bakaraba umuti usukura intoki, baba bamaze gukora ikizami bakonger bagakaraba uwo muti bagasubira mu modoka bakajya kurya iwabo kuri gereza barangiza bakagaruka bagakora ikizamini kandi iyo birangiye nimugoroba ntibashobora kwinjira tutongeye kubapima”.

SSP Uwera asaba abantu kumva ko n’ubwo aba bana bagonganye n’amategeko bidakuyeho ko ari abana b’Igihugu ko mu gihe basohotse bakwiye kujya bakurikiranwa bakanitabwaho.

Ati “Mu gihe basohotse twebwe twifuza ko bakwiye kujya bakurikiranwa nk’uko n’ubundi twabakurikiraga bafite imibereho myiza kuko usanga abenshi akubwira ati ni ukubura uko ngira sinifuza kongera kujya mu muryango nakwigumira hano, bivuze ko hari imiryango imwe ituma abana batifuza kuyibamo bakifuza kuba muri gereza kuko irusha wa muryango gufata neza uwo mwana”.

Uretse aba bane barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu cyumweru gishize abandi 23 na bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Muri gereza y’abana ya Nyagatare hafungiye abana 350 barimo 333 b’abahungu hamwe na 17 b’abakobwa.

Amafoto: RCS

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka