Mali: Uwitwaje icyuma yashatse kwica Perezida Assimi Goïta Imana ikinga akaboko

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu, abantu babiri barimo uwitwaje icyuma bamugabyeho igitero, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ariko Imana ikinga akaboko ararokoka.

Perezida Assimi Goïta
Perezida Assimi Goïta

Icyo gitero cyabaye mu gihe cy’amasengesho yo ku munsi mukuru w’igitambo, ‘Eid al-Adha’. Perezida Goïta yahise avanwa aho byihuse, nk’uko umunyamakuru wa ‘AFP’ wari ahari muri uwo mwanya yabivuze, gusa ngo yabonye amaraso ariko ntibyasobanutse neza niba ari Perezida wakomeretse.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’iyobokamana muri Mali, Mamadou Kone, yabwiye ‘AFP’ ko hari umugabo "wagerageje kwica Perezida akoresheje icyuma" ariko bamufata ataragera ku mugambi we.

Latus Toure, Umuyobozi mukuru w’uwo Musigiti munini w’i Bamako, yavuze ko uwagabye igitero yashakaga kwica Perezida ariko yakomerekeje undi muntu.

Mali ihanganye n’imitwe y’iterabwoba guhera mu 2012, nyuma itangira gukwira no muri Burukina, Burkina Faso ndetse no muri Niger.

Uhereye icyo gihe, abasirikare n’abasivili basaga ibihumbi bamaze kuhatakariza ubuzima, mu gihe abaturage ibihumbi bahunze ingo zabo.

Col. Goïta yabaye Perezida wa Mali w’inzibacyuho nyuma yo gukora ‘Coup d’état’ agakuraho Perezida w’umusivili, nyuma y’aho yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho, ariko atanga isezerano ry’uko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili nyuma y’amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka