Byatangiye uyu mukinnyi APR Fc ubwo yari ari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN, bivugwa ko hari amakipe menshi amwifuza ku mugabane w’i Burayi.

Bidatinze hagaragaye ubutumire bwanditseho ko ikipe ya FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi imwifuza, ndetse aza no kwerekeza muri iki gihugu ariko aza kugaruka akomezanya imyitozo n’ikipe ya APR FC.
Haje kuza andi makuru avuga ko iyi kipe yaje kwisubira ntiyemera gufata uyu mukinnyi, nyuma Byiringiro Lague aza guhita yerekeza mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri, aha naho byavugwaga ko atagiye mu igeragezwa ahubwo kuyisinyira imyaka itatu.

Muri iki Cyumweru ni bwo hatangiye kumvikana amakuru ko iyi kipe nayo itigeze ishima uyu mukinnyi, aho yari yamusabye ko agomba kubanza kuyikoramo igeragezwa ry’amezi atandatu ariko we n’ikipe ya APR FC aturutsemo ntibabyemera.
Uyu musore w’imyaka 20 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yatangaje ko we ku giti cye atabashije gutsinda igeragezwa, anahakana amakuru avuga ko ikipe ye ya APR FC yaba yarabigizemo uruhare.

Ubuyobozi bwa APR FC mu kiganiro buheruka kugirana n’itangazamauru, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho byibura ari hejuru y’ibihumbi 130$
National Football League
Ohereza igitekerezo
|