Nyabihu: Polisi yafashe bamwe mu bari bitwaje imihoro bikoreye magendu ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 saa cyenda, bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa abandi babaherekeje bafite imihoro yo kurwana. Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Akagari ka Kora, Umudugudu wa Kageri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bariya bantu bari umunani, batandatu bikoreye imyenda ya caguwa buri umwe yikoreye ibalo. Abandi babiri bari babari inyuma bafite imihoro (imipanga) biteguye kurwanya uwabahagarika.

CIP Karekezi yagize ati “Uko bari 8 bari baturutse mu Murenge wa Bugeshi mu rugo rw’uwitwa Nyirabeza ari na we nyiri iriya myenda. Bageze ku bashinzwe umutekano bari ku irondo (Patrol) barabahagarika, abari bafite imihoro bashaka gutema abashinzwe umutekano babonye bafite imbunda bagira ubwoba barabireka bariruka. Hahise hafatwa bariya babiri abandi baracika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iriya myenda iva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ati “Abafashwe bavuze ko iriya myenda iva muri Congo ikinjirira mu Murenge wa Bugeshi mu buryo bwa magendu. Yari iy’uwitwa Nyirabeza, bariya bari bayimutwaje agiye kuyicuruza mu isoko rya Kora riri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi kuko budindiza Igihugu mu iterambere kuko binjiza ibicuruzwa badasoze. Yakanguriye urubyiruko rukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora kuko ibyo bakora ntibyemewe n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda. Ni mu gihe magendu bari bafite yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka