#COVID19: Mu Rwanda abakize ni 1005, abapfuye ni 17

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 913 babasanzemo Covid-19, muri bo 152 bakaba babonetse i Musanze, i Kigali haboneka 140. Abakize ni 1005, abantu 17 bitabye Imana, naho abarembye ni 89 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagore cumi n’umwe b’imyaka 85 (Rusizi), 83 (Gicumbi), 83 (Nyanza), 82 (Musanze), 79, 67 (Bugesera), 75, 69, 56, 48 (Kigali) na 73 (Huye) n’abagabo batandatu b’imyaka 83, 73, 64, 30 (Kigali), 66 (Karongi) na 52 (Rusizi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 666 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,523.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri covid-19 irahari sinzi impamvu mucyaro abantu batabyemera ark nabayobozi binzego zibanze nabo sishyashya nkubumbo muri kirehe batangaje abantu babiri kandi haru mudugudu twegeranye ejo n’ejobundi bapimyemo 16 none kobatatangajwe muriyo mibare cg ntabwo ari covid-19 barwaye?

Nitwa Felicien ndi mu karere ka kirehe umurenge nyamugali umudugudu wa mucyo yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka