Huye: Abanyeshuri 5203 ni bo bakora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ayisumbuye

Abanyeshuri 5203 ni bo bakora ibizamini bisoza icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye muri Huye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Protogène Muhire.

Abanyeshuri bagejejweho amabwiriza y'uko bagomba kwitwara
Abanyeshuri bagejejweho amabwiriza y’uko bagomba kwitwara

Yabitangaje ubwo bari mu myiteguro yo gutunganya aho abo banyeshuri bakorera ibizamini bya Leta batangira kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Mu Karere ka Huye, ikizamini cya Leta kirakorwa n’abanyeshuri 3448 barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) ndetse n’abanyeshuri 1755 barangiza amashuri yisumbuye hamwe na 516 barangije kwiga mu mashuri y’imyuga.

Aba banyeshuri basanzwe biga mu bigo 34 bigiramo bataha, na 16 bigiramo banabibamo. Ariko barakorera mu bigo 24.

Muri rusange barakorera mu bigo bitari kure cyane y’aho basanzwe bigira, ku buryo bazajya bakora ibizamini bataha iwabo (ku basanzwe biga bataha) cyangwa mu bigo basanzwe bigiramo (ku biga baba mu bigo), uretse abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga ryo mu Rwabuye byabaye ngombwa ko begera abigira kuri TSS Kabutare.

Kubera ko buri munyeshuri azicara ku ntebe wenyine, aho intebe zabaye nkeya zakuwe ku bigo bitazakorerwamo kugira ngo zongerwe ahabera ibizamini
Kubera ko buri munyeshuri azicara ku ntebe wenyine, aho intebe zabaye nkeya zakuwe ku bigo bitazakorerwamo kugira ngo zongerwe ahabera ibizamini

Ku bijyanye no kurinda abakora ibizamini kuba bakwandura cyangwa bakwanduzanya indwara ya Coronavirus, biteganyijwe ko nta munyeshuri wicarana n’undi, buri wese aricara ku ntebe ye bwite.

Muhire ati “Hateganyijwe ko abana bajya binjira mu bizamini bamaze gukaraba intoki, kandi bose bambaye udupfukamunwa neza. Mu gihe cyo gufata amakaye ari ho ibizamini buri mwana arajya ayifatira, si abahagarariye ibizamini bayabahereza. Bo barajya bafungura ifaride, buri munyeshuri yihe ikayi y’ikizamini.”

Kandi ngo ntawe uhagarariye ikizamini cya Leta uzakora ku munyeshuri agira ngo arebe niba ntabyo yazanye mu mufuka. Umunyeshuri azajya asabwa kuba ari we ugaragaza ko nta byo afite mu mufuka.

Mu gihe hagize umunyeshuri bigaragara ko yanduye Coronavirus, ngo ntabwo azabuzwa amahirwe yo gukora ikizamini, ahubwo azashyirwa mu cyumba cyihariye cyabugenewe.

Abanyeshuri beretswe aho bazicara, kandi aho buri wese yicara hari agapapuro kanditseho izina rye
Abanyeshuri beretswe aho bazicara, kandi aho buri wese yicara hari agapapuro kanditseho izina rye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo ntebe zirasa na bike

ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka