Nyagatare: Abanyeshuri bane bakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro

Abanyeshuri bane barwaye indwara zitandukanye, batangiranye n’abandi gukora ikizamini cya Leta, ariko bo bakaba barimo gukorera mu bitaro kubera ubwo burwayi, mu gihe hari n’abandi bane barwaye Covid-19 na bo bafashijwe gukora ikizamini.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, ni bwo abanyeshuri mu gihugu hose batangiye ikizamini cya Leta ku basoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, abasoza amashuri yisumbuye n’abasoza ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Edith Batamuriza, avuga ko mu banyeshuri bitabiriye icyo kizamini harimo abafite ibibazo byihariye, ariko boroherejwe kugikora.

Ati “Twari dufite abanyeshuri batanu barwaye Covid-19 ariko umwe ejo yarapimwe basanga ari muzima. Ubu bane ni bo bakoreye mu bigo nderabuzima bibiri ndetse no mu bitaro bya Nyagatare, kandi bameze neza ibizamini batangiye kubikora nta kibazo gikomeye bafite”.

Ku bijyanye n’ubwitabire, mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye hari hiyandikishije abanyeshuri 5,087 haboneka 5,050 abandi 37 barasiba bangana na 0.73% by’abari biyandikishije bose.

Ku banyeshuri basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, hiyandikishije abanyeshuri 2,082, imibare y’abatangiye ikizamini ikaba itari yamenyekana ubwo twakoraga iyi nkuru, bitewe n’uko hari abagombaga gutangire ikizamini nyuma ya saa sita.

Ni mu gihe mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro, hiyandikishije abanyeshuri 509 hitabira 507 hasiba abanyeshuri babiri bingana na 0.39% by’abari biyandishije bose.

Kuba hari abasibye ibizamini n’ubwo umubare ari muto ugereranyije n’abasibye iby’amashuri abanza, ngo harimo kwimukira mu tundi turere ndetse n’uburwayi busanzwe.

Mu bari biyandishikije gukorera ikizamini cya Leta mu Karere ka Nyagatare imiryango yabo ikimuka, umunani ni bo bamenyekanye bakaba bakoreye mu turere bimukiyemo.

Ni mu gihe kandi hari abanyeshuri 10 biyandikishije mu tundi turere ariko bakoreye ibizamini bya Leta mu Karere ka Nyagatare.

Kuri G.S Nyagatare by’umwihariko hakoreye abanyeshuri bane bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare basoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka