Umuganga arashakishwa akekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Sugira Léonce ukekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
RIB yavuze ko uyu muganga w’imyaka 36 y’amavuko yahise acika nyuma yo gukora icyo cyaha akekwaho.
Icyo cyaha cyakorewe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II mu Mujyi wa Kigali.
RIB irasaba uwamubona kwihutira gutanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.
Uwamugiraho amakuru yahamagara no ku murongo wa RIB utishyurwa ari wo 166 cyangwa agahamagara Polisi ku murongo wa 112.

Ohereza igitekerezo
|
Nonese niba ari umuganga muri CARAES buriya siwe ufite ikibazo mu mutwe gikomeye, kurushya abo avura?