Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Colombia yarashwe Imana ikinga akaboko

Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya ‘Norte de Santander’, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa.

Iyo ndege yageze ku butaka amahoro
Iyo ndege yageze ku butaka amahoro

Icyakora Umuvugizi wa Perezidansi ya Colombia yavuze ko nta muntu wakomerekeye muri uko kuraswa kw’iyo ndege.

Perezida Duque yamaganye icyo gikorwa cyo kurasa indege yari arimo, kuko ngo ni icy’ubugwari, yavuze ko adatewe ubwoba n’ibikorwa "by’ubugome cyangwa se by’iterabwoba".

Muri videwo yahise ishyirwa kuri Twitter, Perezida Duque yagize ati “Leta yacu irakomeye, Colombia irakomeye kandi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba. Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo gushaka ababigizemo uruhare”.

Abaturiye ahabereye icyo gikorwa bavuze ko bumvise ikintu gikubita kuri moteri y’iyo kajugujugu mu gihe yari irimo kumanuka ishaka kugera ku butaka.

Hari umutwe witwa National Liberation Army (ELN) ukorera mu gace ka Catatumbo hafi y’umupaka uhuza Colombia na Venezuela, ari na wo ukekwaho icyo gitero, uwo mutwe washinzwe mu 1964, ukaba ugamije kurwanya ubusumbane mu bijyanye no gusaranya ubutaka n’umutungo.

ELN ni wo mutwe w’inyeshyamba ukomeye kurusha indi ubarizwa muri icyo gihugu cya Colombia.

Indege yarashwe ariko nta muntu wakomeretse
Indege yarashwe ariko nta muntu wakomeretse

Igihugu cya Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bifata ELN nk’umutwe w’iterabwoba.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ELN yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize mu gutega igisasu imodoka ya gisirikare i Cúcuta. Muri icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi ngo hakomerekeyemo abantu 36, harimo abajyanama mu bya gisirikare babiri b’Anyamerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbx imana ishimwekubanamunuwakomeretse uje utugezaho inkurumurakozekandindabakunda

Shingiro oriviye hanomurisonga yanditse ku itariki ya: 27-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka