Nyagatare: Amavuriro y’ibanze yatangiye kuvura amenyo n’amaso

Abaturage begerejwe amavuriro (Post de Santé) y’ibanze afite serivisi z’inyongera, barishimira ko yakemuye ibibazo by’abafite uburwayi bw’amenyo n’amaso, kuko ubu yatangiye kubavura.

Ivuriro ry'ibanze rya Ndego ryashyizwemo serivisi z'inyongera bifasha abaturage
Ivuriro ry’ibanze rya Ndego ryashyizwemo serivisi z’inyongera bifasha abaturage

Mu Karere ka Nyagatare hubatswe amavuriro y’ibanze afite serivisi z’inyongera ane mu rwego rwo gufasha abaturage bategereye ibigo nderabuzima kubona serivizi z’ububyaza, ubuvuzi bw’amenyo, amaso ndetse no gukebwa.

Mukanoheri Marceline atuye mu Kagari ka Ndego umurenge wa Karama, avuga ko n’ubwo atigeze agira ikibazo cyo kurwara amenyo ariko hari bagenzi be azi bajyaga kuyikuza hafi yabo mu gihugu cya Uganda, bacikayo kubera ko hari uwapfuye amaze gukurwa iryinyo.

Ati “Nyagatare erega hari kure bisaba ubushobozi, hari igihe umuntu yabaga atabufite yabona ivuriro hafi ye akagenda bakarimukuramo ariko bamwe bikabagiraho ingaruka bagapfa, uwo musaza barimukuriye Mukoki (Uganda) arwara kanseri y’amenyo arapfa n’abandi bacikayo”.

Tamali Mukasine wo mu mudugudu wa Rurembo Akagari ka Gikagati avuga ko yahoze arwara amaso ku buryo yari amaze kugera igihe cyo kutabona.

Mukasine ngo yabanje no kwanga kuyivuza kubera gutinya kubagwa, ariko nyuma yo kwizezwa ko atari ngombwa kubagwa ubu yarayivuje ndetse abasha kureba neza.

Agira ati “Amaso yari yaranzengereje nkareba umuntu nkamubonamo babiri, aho kubona ibintu nkabona ibihu, gutinya kubagwa ndavuga nti reka nipfire urwo ariko hano naraje ejobundi barankanika, ubu ndabona neza”.

Ivuriro ry’ibanze rya Ndego ni rimwe muri ane yahawe serivisi zinyongera zitangirwa ku bigo nderabuzima ari na ho Mukasine Tamali yivurije.

Mukasine Tamali utarabonaga neza yarivuje ubu arareba neza
Mukasine Tamali utarabonaga neza yarivuje ubu arareba neza

Iryo vuriro ry’ibanze rimaze ibyumweru bitatu ritanga serivisi zo kuvura amenyo, amaso no gusiramura uretse serivisi y’ububyaza itarabona umukozi uyikoramo.

Mu byumweru bitatu gusa serivisi y’amenyo imaze kwitabirwa n’abantu 80, na ho iy’amaso abantu 94.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ahataraboneka umukozi na ho azaboneka vuba agasaba abaturage kwihangana.

Asaba ariko abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerejwe bakanibuka kwivuza kare batararemba kuko ari bwo babasha gukira vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzadushakire amakuru atuma ophthalmology department na Orthopedic department muri UR former KHI impamvu zitabona A0 zikiri kuri A1 kdi bafite ibisabwa byose harimo abalimu, materials and so on n’ababyihishinyuma cyane babifitemo inyungu.kuko baradutsikamira ubu ntawabona masters kuko nta bachelor.

Alias Manamana yanditse ku itariki ya: 27-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka