Rwamagana: RIB yafatiye kwa Padiri amafaranga Miliyoni 400 yari yibwe umushoramari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwakiriye ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe bikozwe n’abatekamutwe.

Nyuma yo kwakira icyo kirego, RIB yatangije iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire Jean Marie Theophille, ungana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 400. Ingabire Jean Marie Theophille asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana.

RIB yabwiye Kigali Today ko uwo mujura akimara kuvuga aho yahishe amafaranga, RIB yahise ijya gusaka Padiri iyasangayo abitse mu mutamenwa irayafatira na Padiri arafatwa.

RIB iti “Kugeza ubu hamaze kugaruzwa amafaranga agera kuri Miliyoni 500 mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye na yo agaruzwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

RIB nikomereze aho nund mupadiri uzatekereza kubika ibijurano azamanze atekereze umurimo akora

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

padiri kuki abika ibintu atazi ibirimwo ubwo ntibaribamubwiyeko ari amafaranga yakumva uburyo arimenshi nawe agahita yumvako yafatikanya nabandi mugikorwa cy’ubujura

Anastase yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Nonese hasigaye kugaruzwa abgahe?

Mube abanyamwuga mwandike inkuru irangira

Nhirinshuti japhet bonfer yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Aha mugenzi ibyo muri RIB ntibyoroshye buriya uko ubibona hazagaruzwa izindi miriyoni 500 binyuze mubyamunara by’imitungo yabo kuburyo umuntu wese agomba kwirinda ikitwa ubujura bw’bintu ntagaciro kuko bushukana bukandagaza uwabukoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Wow byiza rwose RIB yacu nikomereze Aho irwanya ababi nkabo nukuri, turashima RIB mukazi kose

Alias yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Abo bantu bakurikiranwe kabisa,maze ubutabera bwubahirizwe mu rwagasabo.

Nsanzabandi faustin yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka