Ish Kevin ari mu maboko ya RIB
Yanditswe na
Kamanzi Natasha
Umuhanzi Sekamana Kevin uzwi kw’izina rya Ish Kevin na bagenzi be bari mu Maboko ya RIB kuva ku itariki ya 25 Kamena 2021, bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ish Kevin
Muri abo bagenzi ba Ish harimo abakobwa bane n’umusore umwe aribo Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Mugisha Patrick, Byukusenge Esther na Nziza Orga.
Baracyekwaho icyaha cyo kunywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, aho bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko ngo bari barimo no kunywa inzoga.

DJ Brianne ari mu bafunganywe na Ish
Ibi birori bari barimo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero muri Gasave. Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.
Ohereza igitekerezo
|
gunda amakur you tugeza cyane
NDABASUHUJE NKUNDA AMAKURU MUTUGEZAHO ISHA YIHANGANE
AHH NOCAP BOY YARARENGANYE KBX
Turabashimiye kubwu rukundo mukomeje kutugaragariza muduha amakuru agezweho.