SADC igiye kohereza ingabo zayo muri Mozambique

Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, wemeje iyoherezwa ry’ingabo zawo kujya gutanga umusanzu muri Mozambique mu kurwanya iterabwoba n’imvururu ziterwa n’ababarizwa muri iyo mitwe y’iterabwoba mu gace ka Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga udasanzwe, Stergomena Tax.

Hashize umwaka umwe ibitero by’izo nyeshyamba byiyongereye, ariko Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, yakomeje kugaragaza ko adakeneye ubufasha buturutse hanze, avuga ko igihugu gifite ubusugire bwacyo, ndetse kigenga guhera mu 1975.

Kohereza abasirikare bagera ku 3.000 muri icyo gihugu byaganiriweho no mu yindi nama ya SADC yabanjirije iyabereye i Maputo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, kuko iyo yabanje yabaye muri Gicurasi 2021, ariko icyo gihe ngo nta mwanzuro watangajwe.

Mu nama ya SADC yo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, Perezida Nyusi yagize ati “Umusanzu wa SADC mu kohereza ingabo ni inkunga ikomeye izaba ije yiyongera ku mbaraga zirimo gukoreshwa n’igihiugu cyacu mu kurwanya iterabwoba no kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu no kurinda abaturage bacu”.

Imitwe yitwaje intwaro abaturage ba Mozambique bakunze kwita ‘Al-Shabab’, imaze igihe ibuza amahoro abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado ihana imbibi na Tanzania, iyo Ntara ngo ituwe ahanini n’Abayisilamu, ariko guhera mu 2017, iyo mitwe y’iterabwoba irabatwikira, abagabo bafashwe bakabaca imitwe n’ibindi bibi.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva iyo mitwe y’iterabwoba yatangira kugaba ibitero mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Mozambique, abantu bagera ku 2800 bamaze guhitanwa na yo mu gihe abagera ku 800.000 bamaze kuvanwa mu byabo.

Abakuru b’ibihugu bari mu nama ya SADC yabereye i Maputo igafatirwamo umwanzuro wo kohereza ingabo z’uwo muryango muri Mozambique harimo, uwa Afurika y’Epfo, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini, Malawi, Mozambique, Tanzania n’uwa Zimbabwe, ibindi bihugu byari bihagarariwe n’Abaminisitiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka