Burera: Biteze umusaruro utubutse kubera ubwoko 19 bushya bw’imbuto y’ibishyimbo

Abahinzi bo mu Karere ka Burera baratangaza ko bagiye kurushaho kongera umusaruro, babone uko bihaza mu biribwa banasagurire amasoko, bitewe n’ubwoko bushya bw’imbuto y’Ibishyimbo, bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku wa kane tariki 24 Kamena 2021.

Ni imbuto zihariye ku bwiyongere bw'umusaruro n'intungamubiri zitandukanye
Ni imbuto zihariye ku bwiyongere bw’umusaruro n’intungamubiri zitandukanye

Ubwo bwoko 19 bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, bugiye kunganira ubwaherukaga gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2012.

Umuhinzi wo mu Murenge wa Cyeru, Uwiyambajimana yagize ati “Umusaruro w’imbuto twari tumaze igihe duhinga wari usigaye uboneka ari mucye, nyamara ntako tutabaga twagize ngo dutegure neza ubutaka, dukoresha amafumbire, yewe tugatera n’imiti, ariko bikaba iby’ubusa ntibiboneke ari byinshi nk’uko tubyifuza. Ubwo bwoko bushya bw’imbuto y’ibishyimbo TWARI tubukeneye cyane”.

Abari bitabiriye igikorwa cyo kumurika izo mbuto nshya, cyabereye mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, batambagijwe imirima byatuburiwemo, banaboneraho umwanya wo kugaragarizwa imiterere y’uko ibyo bishyimbo biba bimeze mbere na nyuma yo gusarurwa byumye cyangwa bitetse.

Undi muturage witwa Barihafi Cyprien wo mu Murenge wa Rwerere, amaze kwibonera n’amaso ye ubwo bwoko bw’imbuto y’ibishyimbo yagize ati “Nabonye imitonore yabyo yewe n’ibyumye kandi rwose si amakabyankuru, biteye amabengeza, biraryoshye cyane! Ubu igisigaye ni uko badufasha izo mbuto bakazitugezaho byihuse. Ndi mu bazitabira kubihinga ku buso bunini ku ikubitiro”.

Ubuyobozi bwijeje abahinzi ko imbuto nshya y'ibishyimbo izakwirakwira mu bahinzi byihuse
Ubuyobozi bwijeje abahinzi ko imbuto nshya y’ibishyimbo izakwirakwira mu bahinzi byihuse

Ubwoko bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, burimo n’ibikungahaye ku ntungamubiri z’imyunyungugu nka Fer na Zinc. Ikigo RAB kivuga ko zakozweho ubushakashatsi bwimbitse, bugaragaza umwihariko wo kuba izo mbuto zitanga umusaruro uri hagati ya toni eshatu n’enye kuri Ha imwe.

Ikindi ni uko zifite intungamubiri zihagije, bitandukanye n’izindi mbuto zari zimaze igihe kijya kugera ku myaka icumi zikoreshwa; kuko zo inyinshi zari zarashaje harimo n’izifite uburwayi.

Dr Bucagu Charles, Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, yijeje abahinzi ko Leta iri gukora ibishoboka, kugira ngo izi mbuto zigere ku bahinzi benshi mu gihugu hose.

Yagize ati “Turimo gukorana bya hafi n’abatubuzi b’ubu bwoko bw’imbuto, tubakurikirana umunsi ku wundi, ari na ko tuborohereza mu kubona ibikenewe byose mu kongera ingano y’imbuto batubura. Twizeza abahinzi ko mu gihe gito kiri imbere zizaba zamaze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu, abaturage bihaze, banasagurire amasoko”.

Arongera ati: “Ibishyimbo bitetswe neza bigira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara nka Diyabeti n’izibasira umutima. Intungamubiri zabyo zigirira akamaro ababirya by’umwihariko abagore batwite, abonsa cyangwa abari mu gihe cy’imihango; kubera ko baba bakeneye kongera ingano y’ubutare mu mubiri, bugira uruhare mu kongera amaraso. Kuba dushyize ahagaragara izi mbuto nshya, twifuza ko bikoreshwa kenshi mu mafunguro abantu bafata”.

Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, na we asanga bizafasha kuzamura ubuhinzi. Yaboneyeho gusaba ko ubushakashatsi bukomeza gukorwa, hagamijwe ko n’indi myaka ihingwa mu Karere ayoboye, ibonerwa imbuto nshya.

Yagize ati “Turashimira abagize uruhare mu bushakashatsi butugejeje ku kubona imbuto nshya kandi zitanga umusaruro mwinshi. Nta gushidikanya ko umuturage nahitamo iyo ahinga, akeza umusaruro uhagije, bizazamura ubukungu bwe n’ubw’Akarere budasigaye. Turasaba Ikigo RAB gukomeza n’ubundi bushakashatsi, buvumbura izindi mbuto nshya z’ibindi bihingwa kugira ngo dukomeze gukora ubuhinzi buteye imbere”.

Imwe mu mirima yo mu Karere ka Burera byatuburiwemo
Imwe mu mirima yo mu Karere ka Burera byatuburiwemo

Mu bwoko bw’imbuto nshya uko ari 19 bwashyizwe ahagaragara, ubugera kuri 13 ni ubw’ibishyimbo bishingirirwa, ubundi butandatu bukaba ubw’ibishyimbo bigufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka