Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
Abafana b’ikipe ya APR FC mu Karere ka Musanze, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi bunamira abazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso, banafata ingamba zo guhangana n’uwo ari we wese ushaka kuyipfobya.
Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, aho abo bafana bakoze urugendo rureshya n’ikirometero berekeza kuri urwo rwibutso rubumbatiye amateka y’igerageza rya Jenoside, dore ko rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 166 bishwe mu mwaka wa 1991.
Mu gusura urwo rwibutso baremeye n’imiryango itatu yacitse ku icumu rya Jonoside aho babageneye ihene, ibiribwa binyuranye birimo umuceri, ibishyimbo amavuta n’ibindi.
Ngabonziza Louis, Perezida wa APR FC Musanze Fan Club, yavuze ko igikorwa cyo gusura urwibutso no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari igitekerezo ngarukamwaka aho uyu mwaka bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, mu rwego rwo kurushaho kwiga n’amateka yaranze Jenoside muri ako gace gafatwa nk’akakorewemo igeragezwa rya Jenoside.
Yavuze ko amateka babwiwe ya Jenoside yabereye mu cyahoze ari komine Kinigi, yagombye kubera urugero buri wese upfobya Jenoside avuga ko itateguwe, yemeza ko bafashe ingamba zo gusobanurira ayo mateka abagipfobya Jenoside, ndetse no guhangana n’abo bashaka guhimba ibinyoma bavuga ko Jenoside itakozwe.
Yagize ati “Tubaye ba Ambasaderi bo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabonye ko muri Club yacu dufitemo abantu mu ngeri zose, aba Mama, aba Papa ndetse bose bafite abana mu ngo zabo. Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside, ariko natwe iryo koranabuhanga tuzi kurikoresha ni ngombwa ko tubarwanyirizamo duhangana nabo tubereka ibimenyetso nyabyo by’uko Jenoside yabaye kandi yateguwe”.
Arongera ati “Nk’aha kuri uru rwibutso haguye umubare mwinshi w’Abatutsi, ariko hari abagihakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda, ni ngombwa ko tudaceceka ngo duterere iyo, twiteguye kubasobanurira babyanga tugahangana nabo twifashisha izo mbuga bakangisha”.
Mukamana Clementine, yavuze ko mu bikorwa bakora bitagarukira mu gufana umupira gusa, ahubwo ko bagira n’umutima wa kimuntu wo gusura abafite ibibazo binyuranye no kubaremera, ngo ni yo mpamvu batekereje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi.
Yagize ati “Kuza twibuka, ni uko twabonye ko ari ngombwa kwifatanya na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside no kuzirikana Abatutsi bazize uko Imana yabaremye, twabazirikanye kuko na bo ni umuryango wacu. APR ni umuryango mugari kandi ibikorwa byacu ntabwo bigarukira mu gufana APR gusa, no mu buzima busanzwe dutekereza ku bikorwa by’urukundo dufasha bagenzi bacu bababaye”.
Rwabami Charlotte ati “Twarebye, n’ubwo ibi bihe turimo twatewe na Covid-19 bitugoye, ariko twatekereje gusura urwibutso twifatanya na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside, tunaremera abatagira icyo barya, buri gihe tubatekerezaho kandi tugomba kubaba hafi tunabafata mu mugongo”.
Umwe mu borojwe ihene bahabwa n’ibiribwa ati “Kuba mwaje kwibukira hano iwacu ku rwibutso rwa Kinigi, no kuturemera biraturenze, mukomeze urwo rukundo kandi Imana isubize aho mukuye. Ndi umukecuru sinari nzi iby’umupira, ariko kuva uyu munsi menye neza APR ndanayifannye kuva ubu”.
Mugenzi we witwa Mbereyinka Edison ati “Igikorwa mukoze kiratunejeje, mwadusuye mutwereka ko mutwitayeho, muradukomeje muduhaye imbaraga z’umubiri n’iz’imitekerereze”.
Munyarutete Joseph, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kinigi, wabanje gusobanurira abagize APR FC Musanze Fan Club amateka yaranze Jenoside muri ako gace kahoze ari komini Kinigi, aho intandaro yo kwica Abatutsi yaturutse k’ubuyobozi bubi bw’iyo Komini, nyuma y’igitero cy’Inkotanyi mu Ruhengeri ari bwo abantu banyuranye batangiye gufungwa bitwa ibyitso by’inyenzi. Ku itegeko ngo ryatangwaga na Gasana Thadée wari Burugumesitiri wa Komini Kinigi, Abatutsi batangira kwicwa. Ashimira abo bafana kuba abavugizi b’ayo mateka.
Ati “Iyi ni ikipe y’ingabo z’igihugu zatubohoye bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana kuba abafana b’ikipe ya Gisirikare batekereza kuza kudusura ni uko babareze neza, uru rukundo n’ubwitange mutugaragarije murugeze no ku bafana b’andi makipe tufate mu mugongo abacitse ku icumu, aya mateka mugende muyabwire na babandi birirwa bapfobya Jenoside banayihakana”.
Bagarutse ku bihe byiza ikipe yabo irimo, bavuga n’uburyo bakiriye igikombe
Abo bafana bagarutse no ku ikipe yabo iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona 2021, bemeza ko ikipe yabo ikomeye uretse mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga aho bayitezeho byinshi mu marushanwa mpuzamahanga igiye kuzitabira.
Umufana uzwi ku izina rya Papa Balotelli, wari waje kwifatanya na bo yagize ati “Maze iminsi i Musanze, numvise ko abafana ba APR FC hano i Musanze bafite igikorwa cy’urukundo numva batansiga bitewe n’uburyo umutima wanjye wose nawuhebeye umukara n’umweru. Igikombe byo ni ibyishimo gusa, gufana APR ni ukwibera mu byishimo gusa, nta gakipe kazongera kuduhangara, si mu Rwanda gusa nk’uko ba mukeba babivuga, ariko muzareba ubutaha mu marushanwa ya Afurika aho tuzagarukira, mutwitege”.
Rwabami Charlotte ati “Nakunze APR kuva nkiri umwana none ndi umukecuru, iyo iduhaye igikombe noneho turasara, ubu ni ibyishimo gusa ku mukino wa Rayon nari natitiye ariko birangira tubisoje, mu rugo kuva ku mwana kugeza kuri njye n’umugabo, ni umukara n’umweru gusa”.
Mukamana arongera ati “Mana we! Natangiye gufana APR muri 2005, nabonye abafana bayo babana nk’umuryango, ngize amahirwe umugabo twashakanye nsanga na we imuri mu maraso, mu rugo ni umunezero gusa, ibikombe birinjira buri mwaka, APR nzayigwa inyuma”.
Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze muri uwo muhango yasabye abo bafana gukomeza urukundo, avuga ko kwegera ufite ubibazo aribwo bunyarwanda bwuzuye, asaba ko urukundo rubaranga rukwira mu makipe yose kandi baharanira kurwanya uwariwe wese uzana ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda.
APR-FC Musanze FAN Club, imaze imyaka ine ishinzwe aho igizwe n’abantu bakabakaba 200.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ohereza igitekerezo
|