Byinshi kuri John MacAfee wakoze bwa mbere ‘Antivirus’, uherutse kwiyahura

Umuherwe wakoze iryo koranabuhanga rya antivirusi ya MacAfee yamamaye cyane mu myaka ishize, yaguye muri gereza yo muri Espagne ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bikavugwa yaba yariyahuye.

Rwiyemezamirimo wo muri Amerika wakoze porogaramu irinda mudasobwa kwandura virus, John McAfee, basanze yapfiriye muri kasho yo mu mujyi wa Barcelona nyuma y’amasaha make urukiko rwo muri Espagne rwemeye kumwohereza muri Amerika kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza imisoro.

Ishami ry’ubutabera muri Kataronya ryatangaje ko abaganga bagerageje kumugarurira ubuzima ntibabasha kugera kuri ayo mahirwe.

Mu itangazo rwashyize ahagaragara rigira riti "Ibimenyetso by’ibanze byose byerekanye ko McAfee yiyahuye”.

Umugabo wari ugeze mu myaka y’ubukure 75 utavugwaho rumwe mu isi y’ikoranabuhanga, akaba inzobere mu guhanga programu za mudasobwa, isosiyete ye ni yo yasohoye porogaramu ya mbere y’ubucuruzi irwanya virusi.

Umwihariko ikoranabuhanga ryo kurinda mudasobwa "McAfee VirusScan"ni uko yafashije mu guteza imbere inganda kandi na yo ubwayo yakoreye akayabo ka miliyoni z’Amadolari, mbere y’uko ishyirwa ku isoko aho yaje kugurishwa ku kigo cy’igihangange mu ikoranabuhanga cya Intel ku kandi kayabo karenga miliyari 7.6 $ z’Amadolari ya Amerika.

Ubuzima budasanzwe bwa John McAfee wakoreye ibigo bikomeye bya Leta harimo nka NASA ishinzwe iby’isanzure, yashinjwe gucuruza ibiyobyabwenge, imbunda, gukorana ubucuruzi n’abo Amerika yita abanzi, yagiye kandi avugwa mu byaha byo gufata ku ngufu rimwe agatabwa muri yombi nyuma akongera akarekurwa.

McAfee yafatiwe muri Espagne azira icyaha cyo kunyereza imisoro

Mu Kwakira 2020, McAfee yafatiwe muri Espagne ubwo yari agiye gufata indege yerekeza muri Turukiya, ashinjwa kuba yarananiwe gutanga imenyekanisha ry’umusoro mu gihe cy’imyaka ine, n’ubwo yinjije za miliyoni nyinshi Z’Amadolari mu kazi ko kugishwa inama, ibikorwa yagiye atumirwamo, gukoresha amafaranga y’ikoranabuhanga no kugurisha uburenganzira ku nkuru y’ubuzima bwe byose byamwunguye akayabo.

Ishami ry’ubutabera muri Amerika ryavuze ko McAfee yahunze kwishyura imisoro ku
mafaranga yageraga kuri konti ya banki no kuri konti ye ifaranga ry’ikoranabuhanga byose byari byarashyizwe ku mazina y’abandi bantu.

Yashinjwaga kandi guhisha umutungo we, harimo ubwato n’undi mutungo utimukanwa, nabyo biri mu mazina y’abandi.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, ni bwo urukiko rw’igihugu cya Espagne rwemeje ko yoherezwa muri Amerika kugira ngo akurikiranwe.

Ikinyamakuru El Pais cyo muri Esipanye cyatangaje ko mu myaka yashize, McAfee yavuze kenshi ko hari umugambi wo gushaka kumuta muri yombi, nyamara urukiko rwavuze ko nta "bimenyetso bifatika" byerekana ibyo yatangaje ko yari akurikiranyweho impamvu za politiki cyangwa icengezamatwara.

Mu iburanisha mu ntangiriro z’uku kwezi yari yavuze ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki kandi ko ubuzima bwe bwose azabumara muri gereza aramutse asubiye muri Amerika.

Ariko Nishay Sanan wunganiraga McAfee, yavuze ko yari afite umugambi wo kurwanya ibyo birego byose.

Ku wa Gatatu, Bwana Sanan yabwiye igitangazamakuru NPR ati "Ubu ni bwo Guverinoma ya Amerika igerageza gushyira mu bikorwa umugambi wo guhanagura izina rya John McAfee. Uyu mugabo yari umurwanyi. Kandi mu bitekerezo by’abantu bose bamuzi, azahora ari umurwanyi."

Rwiyemezamirimo ufite n’ubwenegihugu bw’Abongereza wavukiye i Gloucestershire, mu Bwongereza yaje kumenyekana bwa mbere mu myaka ya za 1980 ubwo yashingaga isosiyete ye y’ikoranabuhanga maze akarekura McAfee VirusScan.

N’ubwo MacAfee ari intangiriro y’umutekano muri programu za mudasobwa, yigeze kwiyemerera kuri BBC muri 2013, ko atigeze akoresha porogaramu yakoze kuri mudasobwa ye, cyangwa porogaramu iyo ari yo yose irwanya virusi kuri icyo kibazo.

Ati "Ndirinda, mpora mpindura aderesi ya IP (Internet Protocol), mu kudahuza izina ryanjye ku gikoresho icyo ari cyo cyose nkoresha, kandi ntajya ku mbuga ushobora gufata no gukuraho virusi".

John MacAfee muri politiki

Uyu mugabo ufite amateka atangaje yatangije umushinga wo kugaragaraza ko atigeze akatirwa n’inkiko kugira ngo abe umukandida w’ishyaka rya Libertarian ndetse ahatane mu matora ya Perezida wa Amarika mu 2016 na 2020.

Muri 2019, McAfee yagaragaje ko yanze kwishyura imisoro ku bushake, yanditse ku rubuga rwa twitter ko amaze imyaka umunani adakozwa ibyo gutanga imenyekanisha ry’umusoro kubera ko "gusora ngo bitemewe."

Muri uwo mwaka, yafunzwe by’agateganyo muri Repubulika ya Dominikani azira kuba yarakoranye n’abantu binjije intwaro mu gihugu nyuma ararekurwa.

by’umwihariko ise umubyara na we akaba yariyahuye ubwo MacAfee yari afite imyaka 15 aho yirashe mu mutwe akoresheje imbunda ntoya, kuva icyo gihe na we yakuriye mu buzama bwo gukunda inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge ariko akaba yari afite n’umuhamagaro wo kwiga kandi akarangwa no gutsinda mu mashuri akomeye yizemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka