Rwamagana: Umugabo n’umugore bakurikiranyweho gukorera urugomo Gitifu w’Akagari
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyabisindu mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa inkuru y’abaturage bakoreye urugomo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, bakamumenaho indobo y’urwagwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye Kigali Today ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu yamenweho urwagwa mu gihe yabazaga impamvu abantu banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ibyo ngo byabaye ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, saa tanu z’amanywa mu Mudugudu wa Rujumbura, Akagari ka Nyabisindu.
Gitifu Habineza Claude bamennyeho urwagwa ngo yajyanye na bamwe mu bakuru b’imidugudu kureba aho abantu banyweraga inzoga ubundi hadasanzwe akabari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène avuga ko bagezeyo, umugabo yafashe Habineza Claude, umugore amumenaho indobo y’urwagwa bacuruzaga.
Ati "Bari mu nama hanyuma bamenya amakuru y’ahantu abantu banywera inzoga, Gitifu ajyana na bamwe mu bakuru b’imidugudu. Mu gihe yabazaga impamvu bacuruza inzoga, umugabo yaramusatiriye aramufata umugore amumenaho indobo y’urwagwa."
Bikimara kuba ngo umugabo yarirutse arabasiga ariko umugore arafatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Uwo muyobozi w’umurenge wa Musha byabereyemo asaba abaturage kwirinda gucuruza utubari kuko bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, akabasaba no kwirinda gusagarira abayobozi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ohereza igitekerezo
|
C.est comme ça que les délateurs finissent ! 😄
Les délateurs funissent tjrs comme ça !