
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo hakinwe imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, by’umwihariko mu makipe umunani yabaye aya mbere mu matsinda yagombaga kwishakamo iyegukana igikombe cya shampiyona.
Imikino ibiri yari itegerejwe na benshi ni umukino wagombaga guhuza ikipe ya AS Kigali na Police wabereye kuri Stade ya Muhanga, ndetse n’uwagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Rutsiro kuri Stade Huye.

I Huye, APR FC yahatsindiye Rutsiro, yegukana igikombe cya shampiyona
Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yihereranye Rutsiro FC iyitsinda ibitego 6-0, ibitego byatsinzwe na Yannick BIZIMANA watsinze bibiri, Yves MUGUNGA, Jean Pierre Maombe, Dieudonné Nzotanga ndetse na Lague BYIRINGIRO.
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick.
AS Kigali yahatanye ariko ntiyegukana igikombe
Ikipe ya AS Kigali yari ihanganiye igikombe na APR FC, yatsinze Police FC ibitego 2-0, bituma irangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC.

Uko amakipe umunani ya mbere asoje akurikirana
1. APR FC n’amanota 19 (izigamye ibitego 20 )
2. AS KIGALI n’amanota 19 (izigamye ibitego 12)
3. Espoir FC amanota 10
4. Police FC amanota 8
5. Marines amanota 7
6. Rutsiro amanota 6
7. Rayon Sports amanota 5
8. Bugesera FC amanota 4
Uko imikino yo kuri uyu wa Gatanu yarangiye
APR FC 6-0 Rutsiro
AS Kigali 2-0 Police
Marines 2-1 Bugesera
Rayon Sports 1-3 Espoir

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ubu se na Rutsiro yitsindishije ko babandi ngo ni abareyo bavuze ngo Marines yitsidishije 6-0.
Ni nka byabindi ngo yabuze urubyaro ngo yarogewe.
Mugende muzagwe ahandi. APR is not in yr league if you know what I mean.
Aba reyo nibatuze morambiba bwira ko APR irenze APR oyeeeee!!
Espoir FC yakoze umuti wo gutsinda Gasenyi
Turabyishimiye cyane Apr dukunda ituraje neza cyane.
Ntacyo umuntu yavuga.ndareba ahantu rayon sport yanjye iri nkumva agahinda karanyishe.Gusa umuntu wese wagize uruhare mu gusenya rayon sport.azabibazwe n’Imana.