#COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 875, abapfuye ni babiri

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 875 babasanzemo Covid-19, muri bo 343 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 112, abantu babiri bitabye Imana, naho abarembye ni 26 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagabo babiri b’imyaka 85 (i Kamonyi) na 42 (i Kigali), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 404 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 7,637.

Imibare y’abandura imaze iminsi igaragaza ubwiyongere budasanzwe. Ku wa Gatanu habonetse abanduye bashya 875 mu gihe mbere yaho ku wa Kane hari habonetse abanduye bashya 883, ku wa Gatatu hari habonetse abanduye benshi ku munsi umwe 964. Mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena nabwo hari habonetse abanduye bashya 861, iyi ikaba ari imibare iri hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe byo hambere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse,
Tubashimiye Amakuru mutugezaho.
Turasaba Abanyarwanda kwitwararika, kuko nta kindi cyatuma uy’umuvuduko w’ubwandu ugabanya ubukana buri wese atabigize ibye.
Twirinde icyatuma twongera gusubira muri guma murugo.
Turashimira Leta yacu uburyo ikomeze kwita ku bana nayo.
Murakoze.

Nsanzabandi faustin yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka