Mali: Abasirikare batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ni umunsi wari waranzwe no kumeneka kw’amaraso ku basirikare bari mu bice bibiri bitandukanye by’igihugu cya Mali, kuko habaye ibitero by’ubwiyahuzi bibiri ku masaha atandukanye, hapfa abasirikare batandatu ba Mali na ho 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri icyo gihugu barakomereka.

Igitero kimwe cyagabwe ku Ngabo za Mali ku kigo cya gisirikare kiri hagati mu gihugu, na ho ikindi cyibasira inkambi y’agateganyo y’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa LONI, iherereye mu Majyaruguru ya Mali.

Igitero cyagabwe ku ngabo za Mali ahitwa Boni (hagati mu gihugu) cyahitanye abasirikare batandatu (6), umwe arakomereka. Hari kandi abandi basirikare icumi ba Mali biciwe aho i Boni muri Gashyantare uyu mwaka. Gusa nk’uko bitangazwa n’ingabo za Mali zibinyujije ku rubuga rwa Facebook, ngo zakunze gusubiza inyuma ibitero bitandukanye byabaga bigabwa muri ako gace ka Boni.

Mu masaha yabanjirije ko icyo gitero kigabwa ku ngabo za Mali, hari abasirikare 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri Mali, bakomerekeye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyakozwe n’imodoka itezemo ibisasu, cyabereye ku nkambi y’agateganyo y’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa LONI mu Majyaruguru ya Mali, nk’uko byatangajwe n’izo ngabo za LONI (MINUSMA), zibinyujuje ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rubuga rwa Twitter, MINUSMA yagize iti "Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya mu gitondo, inkambi y’agateganyo y’Ingabo za MINUSMA hafi y’Umudugudu wa Ichagara, muri Komini ya Tarkint, muri ‘region’ ya Gao, yagabweho igitero cy’ubwiyahuzi cy’imodoka itezeho ibisasu. Abasirikare cumi na batanu ba LONI bakomeretse ubu barimo kujyanwa aho bajya kwitabwaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka