Tanzania: Perezida Samia Suluhu yavuguruye Guverinoma

Ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yakoze impinduka muri Guverinoma y’icyo gihugu.

 Perezida Samia Suluhu wa Tanzania
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania

Izo mpinduka zije nyuma y’iminsi mike Perezida Samia atangaje ko ashaka guhindura Guverinoma akitandukanya n’abantu bagaragaje ko bashishikajwe n’amatora yo mu 2025, mu bashyizwe muri Guverinoma ngo harimo abizerwa kuri Perezida Samia.

Abakuwe muri Guverinoma harimo uwari Minisitiri w’Ubutaka no gutuza abantu, William Lukuvi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Kitila Mkumbo na Prof. Palamagamba Kabudi wari Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, cyo kimwe na Geoffrey Mwambe wari Minisitiri w’Ishoramari.

Abashya bashyizwe muri Guverinoma harimo Nape Nauye wahawe Minisiteri y’Itumanaho n’ikoranabuhanga na Ridhiwan Kikwete, umwana w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, yabaye Minisitiri wungirije ushinzwe ubutaka no gutuza abantu, Hussein Bashe yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi mu gihe Anthony Mavunde yamwungirije.

Ummy Mwalimu, yasubijwe muri Minisiteri y’Ubuzima. Minisitiri w’Uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga yagizwe Prof. Adolf Mkenda.

Ikinyamakuru cya The EastAfrican, cyatangaje ko Minisiteri zikomeye nk’iy’Imari, Ingabo, Ububanyi n’amahanga nta mpinduka zabayemo.

Biteganyijwe ko aba bashyizwe muri iyo myanya, bazarahirira kuzuza inshingano zabo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka