MINISANTE yasohoye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu mashuri

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, aribwo abanyeshuri bagomba gutangira igihembwe cya Kabiri, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye amabwiriza ababyeyi n’abarezi bagomba kubahiriza, arimo ko umwana ugaragaje ibimenyetso bya Covid-19 adakwiye koherezwa ku ishuri.

Iryo tangazo riragira riti "Umwana wese ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane, ntakwiye koherezwa ku ishuli ahubwo agomba kuguma mu rugo akitabwaho kugeza akize".

Minisiteri y’ubuzima irashishikariza kandi ababyeyi gupimisha abana Covid-19, kuva ku b’imyaka itanu (5), hagakoreshwa uburyo bwihuse (Rapid test).

kandi irasaba ababyeyi n’abarezi gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda no gufasha abanyeshuli kuzibahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka