Wari uzi ko nta mparage ihuza imiterere y’amabara yayo n’indi?

Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe kuyihuza n’abaturage akaba n’umuyobozi wa ba mukerarugendo utarabigize umwuga, Tuyisenge Martin, avuga ko nta mparage ihuza imiterere y’amabara n’indi n’ubwo uzirebye atamenyereye ibyazo abona zoze zisa.

Nta mparage ihuza imiterere y'amabara n'indi
Nta mparage ihuza imiterere y’amabara n’indi

Imparage ni inyamaswa igira ibara ry’umukara n’umweru ariko ngo imirongo y’ayo mabara iba itandukanye, nta yihuza n’indi imiterere y’imirongo yayo.

Ikindi ngo ni uko ibara ryayo ari ryo uzizi aheraho atandukanya igitsina cyazo kuko kiba gihishe cyane kidapfa kugaragara.

Ati “Nk’uko bavuga ko abantu badashobora guhuza igikumwe, ni na ko imparage zidahuza imiterere y’imirongo yazo ku buryo uzizi ashobora kuzitandukanya. Kumenya igitsina cyazo biragorana bisaba kwitonda, ariko hari umurongo w’umukara utariho ubwoya uva ku nda y’amaganga ukamanuka hagati y’amaguru, iyo ari ingore uba ari mugari naho ingabo ukaba mutoya.”

Zikunda kubaho mu itsinda
Zikunda kubaho mu itsinda

Ubusanzwe ngo imparage zikunze kubaho mu itsinda rinini rigizwe n’indi miryango mito mito aho umwe ushobora kuba ugizwe n’imparage hagati ya eshanu na zirindwi kandi ukabamo umuyobozi wawo. Ngo kuba hamwe kw’imparage ahanini gushingiye ku gushaka umutekano.

Imparage ihaka amezi 12 kandi ikabyara icyana kimwe uretse ko ngo binashoboka ko yabyara ibyana bibiri icyarimwe, ndetse ikaba yanabyara imbyaro nyinshi kuko ifite igihe cyo kubaho kiri hagati y’imyaka 25 na 30.

Icyana cy’imparage cyonka hagati y’amezi 8 na 11, ikigabo kikaba gitangira gushaka umuryango wacyo ku myaka itandatu.

Icyana cy'imparage ntikivukana amabara y'umweru n'umukara
Icyana cy’imparage ntikivukana amabara y’umweru n’umukara

Icyana cy’imparage kivuka gifite ibara ry’umutuku n’ikigina, uko igenda ikura ikigina kigahinduka umweru naho umutuku ugahinduka umukara, byagera ku mezi atandatu amabara akaba yamaze kuba umukara n’umweru.

Amabara y’imparage ayifasha kumenyera ikirere no kwirinda umwanzi

Ngo ibara ry’umukara rikurura ubushyuhe mu gihe iry’umweru riburwanya bigatuma kugira umweru n’umukara bizifasha kugira ubushyuhe butazibangamiye.

Amabara y’imparage ngo azifasha cyane ariko mu kwirinda umwanzi wazo (inyamanswa z’indyanyama).

Agira ati “Ariya mabara azifasha kwirinda umwanzi, nk’Intare burya iyo igiye gufata inyamanswa, itumbera imwe ntikurikira zose ahubwo ikurikirana imwe mpaka iyifashe. Ariya mabara rero hari uburyo ayijijisha ntimenye iyo yari ikurikiye.”

Imparage zizi kubana n'izindi nyamaswa
Imparage zizi kubana n’izindi nyamaswa

Nk’izindi nyamanswa ngo biragoye ko imparage yakwima itarinze, uretse udusumbashyamba n’ibitera bishobora kubikora byishimisha.

Imparage ntijya mu mihango nk’uko abantu benshi bibeshya, ahubwo ngo ishobora kugarura amaraso mu gihe yimye ariko ntifate.

Imparage ziruhuka mu ijoro kuko aribwo ziba zizeye umutekano ariko ngo na ku manywa zishobora kuryama imwe ikagereka umusaya ku yindi zireba mu byerekezo bitandukanye kugira ngo buri yose icunge aho umwanzi yaturuka.

Tuyisenge avuga ko imparage zikunze kubana n’izindi nyamanswa zirisha nk’impala, inyemera ndetse n’imbogo hagamijwe gufatanya gushaka umutekano wazo. Ikindi ngo zikunda kuba ahantu hirengeye zishobora kureba ahantu umwanzi yaturuka.

Ikindi ni uko imparage zikunda kwibera ahantu hashyuha, ariko na none haboneka amazi yo kunywa. Imparage ntiyuza bikayifasha kuba yarya ibintu byinshi kandi binakomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka