Padiri Sibomana Jerome yasezeranye n’umukunzi we

Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.

Padiri Sibomana yavuye mu gipadiri mu mwaka wa 2020, akaba yarakoze ubutumwa butandukanye muri Paruwasi ya Yove, Nkombo na Shangi i Cyangugu.

Akenshi bikunda kuba ibidasanzwe kumva ko padiri yiyambuye ikanzu akiyemeza gushaka umugore, bikunze kubabaza abakristu ndetse na bagenzi be bakoranaga umurimo w’Imana n’abasaseredoti bagenzi be, ariko bikaba byiza kumesa kamwe nk’uko bamwe mu bapadiri bajya babikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

YEGO RWOSE nashake yubake urugo rwisa kandi kubwiriza ubutumwa bwiza niho azabikora neza . azahera k umugorewe akurikizeho abana akurikizeho n abaturanyi kandi imiryayo yabo yose azajya ayigeraho byoroshe ame abigishe

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

nabeumugabo uhamye

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Uyumupadiri ibyoyakoze nibibi kukoyihaye imana noneyakoze amakosa

Nzambazimana yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

Twishimiyeko uwomupadri wacyu yateye indi ntambwe !!!
Tumwifurije kugira urugo ruhire imana lzabane nabo haba mubyago no mumakuba turabakund !! Abantu barikuvugango byacitse ntabyacitse nibisanzwe !!!

Philemon yanditse ku itariki ya: 25-01-2022  →  Musubize

Nibyiza kuva uwo mupadri wacu yongeye gutera indi ntambwe nshyshya !! Tumwifurije kuzagira urugo rwiza rurangwa numugisha uturutse kumana ?

Philemon yanditse ku itariki ya: 25-01-2022  →  Musubize

Padiri jerome twarabanye muri paroisse ya yove.rwose,yanze kumera nk’abandi bihishahisha,we yifatira icyemezo.ninde wagira icyo amushinja?Ngewe mwifurije urugo ruhire.

Philbert yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Ntago dushima ko uwihaye Imana abivamo arko nanone aho kugirango abikore yihishe yakwerura rwose Imana izabubakire

Nirere kayitesi marie elizabeth yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Erega ikibazo cy’abapadiri bivugira Ko bihaye Imana ,nyamara siyo yabihaye..
Bajyamo gushaka amaramuko..ubu bafite ubukene ku buryo bamwe bashinze utubari, ngizo za Lodge ,
Ubundi birirwa baswika baba bagore birirwa Mu turimo two kuri za paruwasi. Yiba batavitemo nibazishumike.
Ngayo nguko

Rwakajwiga Anakireti yanditse ku itariki ya: 9-01-2022  →  Musubize

Amahitamo ni ay’umuntu ku giti cye ntabwo rero byaba byiza guhita twanzura ko n’abandi ba Padiri bafatira urugero kuri uriya. We ni cyo cyemezo yahisemo ubwo n’abandi bafite uko batekereza n’imyanzuro bifatira. Ntabwo bose ari ko bafite ikifuzo cyo kwiyambura isakramentu ry’ubusaserdoti. Intege nke z’umubiri twese tugendana na zo ubwo rero ntibitubere impamvu yo gufatira abandi icyemezo. Hari benshi bifuza isakramentu ry’ubusaserdoti ndetse banarihabwa bakarusbaho kurisigasira. Murakagira Imana!

Emmanuel Nduwimana yanditse ku itariki ya: 9-01-2022  →  Musubize

  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka