Kwivura umutwe watewe n’isindwe ukoresheje ‘paracétamol’ ni ukwiroga - Ubushakashatsi

Nyuma y’ijoro riba ryaranzwe no kunywa umuntu agasinda, abyuka arwaye isindwe cyangwa se ibyo bita hang over/Gueule de bois, bityo akameneka umutwe ku buryo hari abahitamo kunywa ibinini mu kwivura.

Ibimenyetso bigaragaza ko uyu muntu yagize isindwe birimo ibi bikurikira:

1. Kumeneka umutwe, kubara imikaya no kumvamo ibinya
2. Kumva umunaniro, kwiyanga no kugira icyaka cyinshi
3. Imyivumbagatanyo mu gifu no mu mara, kugira isesemi, gucibwamo no kuruka
4. Kubira ibyuya, gususumira, n’ibindi

Ibyo abenshi bakunze guhuriraho kenshi ni ukubabara umutwe, bitewe n’ingano y’inzoga umuntu yanyoye, imyaka, igitsina, uburyo inzoga ikwirakwira mu mubiri n’ibindi.

Usanga rero uyu muntu ubabara cyangwa se wamenetse umutwe yihutira gufata ikinini cya paracétamol ndetse hari n’ababigendana iyo biteguye kugasoma.

Nyamara ubushakashatsi bugaragara mu kinyamakuru Femme actuelle, bugaragaza ko uyu muntu aba arimo gufata uburozi bushobora no kumuhitana.

Umuhanga mu by’imiti Francisco Javier Otero Espinar, muri kaminuza ya Saint-Jacques-de-Compostelle muri Espagne, abinyujije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Femme actuelle, asobanura uburyo ikinini cya paracétamol n’inzoga bibyara uburozi.

Ese ni gute inzoga ikwira mu mubiri ?

Iyo umuntu anyoye inzoga ikinyabutabire kirimo cyitwa éthanol kinyura byihuse mu nzira cyangwa se mu rwunge rw’inzungano z’igogora (guhera mu kanwa kugera mu nzira umwanda munini usohokeramo), hanyuma ikaboneza ijya mu mwijima ibifashijwemo na anzime (enzyme) zitwa (alcool-déshydrogénase/ADH).

Iyo umuntu anyoye inzoga igihe kirekire imikorere, ishobora kwangiza ubuzima bw’umwijima, bikaba byamuviramo indwara yawo izwi nka ‘hepatite alcoolique’, cyangwa iyisumbuyeho izwi nka cirrhose du foie.

Tugarutse kuri kwa kumeneka umutwe gutuma wumva wanywa ikinini cya paracétamol, ubundi gikoreshwa mu kurwanya umuriro n’ububabare, dusanga nacyo nk’uko uyu muhanga mu by’imiti abivuga, iyo kinyowe kinyura mu maraso, kigatunganyirizwa mu mwijima mbere y’uko ibisigazwa byacyo bisohoka binyuze mu mpyiko. Icyokora ngo iyo gikoreshejwe mu kuvura bisanzwe nta ngaruka kigira.

Ariko se bigenda bite ku muntu ugikoresha yivura isindwe ?

Paracétamol + alcool : Ni uruvange runaniza umwijima

Ikibazo nyamukuru kigaragara aha ni uko yaba etanol iboneka mu nzoga yihutira kuruhukira mu mwijima ibifashijwemo na anzime za ADH, hakiyongeraho n’iyo paracétamol na yo tubonye ko itunganyirizwa mu mwijima, maze ukabikubira hamwe byose bigafatwa nk’umwanda ugomba gusohorwa n’umubiri.

Ibi bituma uko umuntu arushaho kunywa ibisembuye, yarwara isindwe akihutira kunywa paracétamol, ni ko umwijima ugenda wangirika ukazagera aho upfa burundu. icyokora hari uburyo bwa kamere bwafasha umuntu guhangana n’isindwe.

1. Kunywa ariko wabanje kurya
2. Kunywa ikawa
3. Kurya ibikungahaye kuri vitamine C
4. Kwirinda kunywa uruvange rw’inzoga z’ubwoko butandukanye cyangwa se kwirinda kuvanga inzoga na Coca-cola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka