Gufungurira amashuri ku gihe cyateganyijwe ni ukugoragoza – MINEDUC

Minisitiri y’uburezi (MINEDUC), iratangaza ko n’ubwo amashuri abanza n’ayisumbuye yemerewe gukomeza igihembwe cya kabiri ku gihe cyari cyarateganyijwe, habayeho kugoragoza kuko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego.

Bitangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) gisohoye ingengabihe y’uko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zigomba gukorwamo, guhera kuri iki Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 kugera ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.

MINEDUC ivuga ko hagomba gukurikizwa ingengabihe yari isanzwe y’uko amashuri agomba gutangira ku wa mbere tariki 10 Mutarama 2022, aho abiga mu cyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza bagomba guhita batangira amasomo yabo kuko batarebwa n’ingendo.

Mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye na bo basabwa kuba bageze ku bigo by’amashuri bitarenze kuwa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, kugira ngo batangire amasomo yabo ku munsi ukurikiyeho, ariko kandi ngo hari ibigo abanyeshuri bashobora kuhagera mbere bose bikaba bitababuza guhita batangira.

Mu kiganiro Minisitiri w’uburezi, Dr Valentin Uwamariya yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, yavuze ko kuba baretse ngo amashuri atangirire ku ngengabihe yari yarateganyijwe ari ukugoragoza.

Yagize ati “Ni byo ni ukugoragoza kubera ko twese turabizi abandura icyorezo cya Covid-19 bariyongereye, ntabwo ari ukuvuga ngo dufunguye kubera yuko icyorezo cyacogoye, biraduha ubutumwa twese nk’Abanyarwanda. Icya mbere ni twebwe nk’abafite uburezi mu nshingano, ni ukuvuga Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’amashuri n’abayobozi n’abarimu, ariko n’ababyeyi kubera ko ni bo bagomba kumenya umwana ngo yavuye mu rugo gute, yageze ku ishuri”.

Akomeza agira ati “Abanyeshuri bava ku ishuri bataha biroroha kuko baba baturuka hamwe, ariko iyo basubira ku mashuri usanga bigorana, abana bakaza bakererewe, aha ngaha rero turasaba ababyeyi bose kudufasha muri iyi gahunda, abana bazinduke bagere aho bafatira imodoka hakiri kare. Tujya tubibona hari igihe abana baza saa kumi cyangwa saa cyenda z’umugoroba, icyo gihe ntibagera iyo bajya cyane cyane iyo bagomba kunyura mu Ntara imwe bajya mu yindi bigasaba kubacumbikira”.

Ngo muri uko kubacumbikira ni ho bashobora guhurira n’uburwayi cyangwa se babura uko bafata imodoka ziba zabateganyirijwe bigatuma bajya gutega mu buryo bwa rusange, ibintu bibongerera ibyago byo kuba bakwandura icyorezo cya Covid-19.

Aha rero ngo harasabwa ubufatanye ku mpande zombi kuko aho bitazagenda neza hashobora gufatwa umwanzuro ukomeye wo kuba hafungwa nkuko Dr. Valentine Uwamariya abisobanura.

Ati “Birasaba ubufatanye bwacu twese cyane ko mwabonye ko no mu myanzuro hari ahavuga ko aho ubwandu buziyongera inzego z’ubuzima zishobora gufata umwanzuro wo kuba hafungwa. Ahazagaragara ubwandu bwinshi rero ntabwo bikuramo n’amashuri, kandi tuzi ko tuhafite abanyeshuri baba bari hamwe ari benshi, birasaba kubarinda cyane”.

Kubera ko icyorezo kirimo kugaragaza kwihuta cyane mu gukwirakwira, abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kuvugurura ingamba bagenderagaho bafatanyijwe n’inzego z’ubuzima, kugira ngo barusheho gukumira no kwirinda icyorezo cya covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitekerezo narimfite nuko MINEDUC na RBC bashaka uburyo abanyeshuri biga bacumbikirwa mbereyo kwinjira mukigo bajya babanza bagapimwa Covi-19 kugirango harebwe niba nteawayivanye iwabo murugo cg munzira.murakoze.

NIzeyimana Theophile yanditse ku itariki ya: 9-01-2022  →  Musubize

Abanabagomba gutangira natwe ababyeyi tukabafasha mu kubaha ibikoresho

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka