UN igiye gutumira mu biganiro abashyamiranye muri Sudani

Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, watangaje ko ugiye gutumira impande zishyamiranye muri Sudani mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’imvururu, zatewe n’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri icyo gihugu mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize.

Umuryango w’Abibumbye wari washoboye kongera kugarura Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok, nyuma yo kuganira n’impande zombi ariko uyu yeguye mu cyumweru gishize, bituma hongera kuvuka icyoba no kutamenya aho Sudani yerekeza mu bya politiki, mu gihe kiri imbere no mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.

Amatsinda y’abashyigikiye demokarasi batemera imitegekere ya gisirikare, yatangije imyigaragambyo ashyize imbere kutagirana ibiganiro n’abahiritse ubutegetsi.

Byakurikiwe n’ibikorwa by’inzego z’umutekano zigerageza guhosha iyo myigaragambyo imaze kugwamo abagera kuri 60.

Abahanga mu bya politiki baravuga ko haramutse hatabayeho gahunda ihamye yo kuyobora inzibacyuho igeza igihugu ku matora yemewe kandi yizewe, umutekano imbere muri sudani no mu karere iherereyemo ushobora kurushaho kuzamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka