Sobanukirwa ingaruka ziterwa n’imyuka isohoka muri Nyiragongo

Impugucye zishinzwe gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo zatangaje ko cyongeye kugira Amazuku yaka umuriro mu nda yacyo, ndetse kikaba kirimo kuzamura imyotsi myinshi mu kirere.

Ibyagaragajwe n’impugucye z’Ikigo OVG gikurikirana iby’ibirunga gikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byerekana ko icyo kirunga kirimo kohereza imyotsi ya SO2 mu kirere, imyuka ibarirwa hagati ya toni ibihumbi 5 na toni ibihumbi 50 ku munsi.

Iyo myotsi icunshumuka mu kirunga ishyushye, iyo igeze mu kirere ihura n’ubukonje igahinduka ivu ikagaruka ku isi yabaye uduce dutoya tugwa ku bimera, mu mazi, ku bikoresho bitandukanye ndetse kubera ubuto bwato tumwe abantu baraduhumeka.

Ubusanzwe imyuka y’ubutabire bwa SO2 iranuka, ikunze kuboneka ahacukurwa peteroli, ahatwikirwa amakara, mu birombe bya Fer, ahashongesherezwa ibyuma no mu myotsi iva muri moteri z’imodoka.

SO2 igira ingaruka mu myanya y’ubuhumekero kandi abahanga bavuga ko atari ibintu biba ako kanya ahubwo igenda yangiza imyanya y’ubuhumekero buhohoro buhoro, kimwe n’imyotsi ikomoka ku bicanwa mu ngo.

Icyo kinyabutabire cyangiza ibihaha bikagira ibibazo byo guhumeka, uko umuntu abana nabyo akagenda agira inkorora, ndetse bikaba byaviramo umuntu kugira indwara ya ‘bronchite’ ihoraho.

SO2 igira ingaruka zizahaza abafite indwara ya Asima ndetse uko SO2 iba nyinshi mu bihaha by’umuntu ni ko ituma bidakora neza.

SO2 uko ihura n’amazi ni ko ishobora gukora uburozi buzwi nka H2SO4, igira ingaruka ku binyabuzma.

Abahanga mu buzima bagira inama abatuye ahantu haboneka iyo myotsi kwambara udupfukamunwa n’amazu birinda guhumeka iyo myuka, basaba abantu kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga kubera aba yaguyemo iryo vu, bagasaba abantu kugirira isuku ibikoresho byose bakoresha, byaba ibyo mu rugo, ibyo bambaye bigubwaho n’iryo vu, bagasaba abatuye aho rigwa kwirinda kurya imboga n’imbuto zitogeje neza.

Imyuka iva muri Nyiragongo ihagaze ite?

Dr Dushime Dyrckx, ni impugucye ikurikirana ikirunga cya Nyiragongo, aganira na Kigali Today yatangaje ko n’ubwo abaturiye Nyiragongo babona imyotsi icunshumuka mu kirunga ngo ikomeza ijya mu kirere, ariko kubera imiyaga ihuha akenshi iva mu burasirazuba yerekeza mu burengerazuba ngo bituma imyotsi y’icyo kirunga iterekeza mu Rwanda ahubwo yerekeza mu burengerazuba bwacyo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe ibidukikije mu Rwanda (REMA), tariki ya 5 Mutarama 2022, cyavuze ko cyafashe ibipimo by’ubuziranenge bw’amazi y’ikiyaga cya Kivu gisanga afite ubuziranenge, na ho umwuka mu Karere ka Rubavu atari mwiza ariko cyongeraho ko “ntibifitanye isano na Nyiragongo.”

REMA yasabye abatuye mu Karere ka Rubavu kwambara neza agapfukamunwa birinda iyi myuka no kugabanya ibikorwa bakorera hanze, birinda kuba aho ivu rya SO2 ryabageraho.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko n’ubwo imyotsi yuzuyemo ubutabire bwa SO2 isohoka mu kirunga cya Nyiragongo, ibitaro bya Gisenyi bitakira abarwayi benshi bafite indwara z’ubuhumekero zikomoka ku myotsi y’ibirunga.

Agira ati “Indwara turimo tubona ni Covid-19, kandi no mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ntazo twabonye cyane, izo turimo tubona ni ibicurane bisanzwe, na ho indwara zijyanye n’umwihariko w’ikirunga ntazo tubona."

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko indwara ziboneka cyane ari iz’amaso, izo mu nda, iz’amatwi, indwara zo mu kanwa, hépatite B n’igifu.

Dr Tuganeyezu avuga ko iriya myuka yongera indwara z’ubuhumekero kandi ko iziyikomokaho ntazo babona.

Uwo muyobozi akomeza asaba abaturage kwambara udupfukamunwa no gutwikira ibiribwa n’ibinyobwa.

Ati "Biramutse bibonetse ko iyo myuka iri mu kirere, tugira inama abaturage gutwikira ibiribwa n’ibinyobwa, koza neza imboga n’imbuto no kwirinda kunywa amazi y’imvura kuko iyo imyuka iri mu kirere ihuye n’imvura bikora uburozi bwa H2SO4, kandi iyo acide yakwangiza umubiri vuba vuba. Birinde gutega amazi y’imvura, ariko bagire isuku ku buryo budasanzwe n’ubwo tutaragera kuri icyo kigero cyo gutangaza."

Dr Tuganeyezu avuga ko imyuka ya SO2 idakangwa no guteka amazi nkuko binshi babikeka, kuko atari microbe ahubwo iyo ihuye n’amazi ikora ubundi burozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wakoze gukoresha imvugo iboneye mu Kwandika Inkuru.
1) ikirunga kigira Amazuku mu kuzimu (magma) ni amabuye aba yarabaye umushongi kubera ubushyuhe buva mu ntimatima y’isi (core/ noyou) biba
2)iyo uwo mushongi /Amazuku ageze ku isi atakaza imyuka akitwa Amahindure (Lava/lave) akagenda akonja akazahinduka amakoro (igneous rocks/Roche magmatique
Wakoze Sylildio uri umunyamakuru ucukumbura investigative journalist

marcus yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka