Shampiyona igiye gusubukurwa, amakipe yishyurirwe ikiguzi cyo kwipimisha #COVID19
Mu nama yahuje Ministeri ya Siporo n’amwe mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, hemejwe ko shampiyona zisubukurwa vuba, amamkipe akazajya apimwa ku buntu ku munsi w’imikino
Mu gihe hashize iminsi shampiyona mu mikino itandukanye zihagaritswe, hakomeje ibiganiro kugira ngo harebwe uburyo shampiyona zasubukurwa ariko hakazwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Imwe muri shampiyona yavuzweho cyane ni iy’umupira w’amaguru dore ko yo yahagaritswe igeze ku munsi wayo wa 11, biza guteza impaka ku bakunzi b’uyu mukino byatumye haterana inama nyinshi ngo harebwe uburyo shampiyona yari yahagaritswe ukwezi kose yakomeza mbere y’icyo gihe.

Amakuru atugeraho aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu habaye inama yahuje Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, bakemeza ko shampiyona n’imyitozo bigomba gusubukurwa vuba, aho amakuru avuga ko iyi shampiyona izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha.
Mu byo bemeranyijwe kandi harimo ko amakipe azafashwa mu gupimisha abakinnyi bikajya bikorwa ku munsi w’umukino ariko amakipe ntiyishyure, amakipe akazajya apimisha abakinnyi rimwe mu gihe cy’imyitozo ariko akiyishyurira ikiguzi.
Kugeza ubu Minisiteri ya Siporo ntibaratangaza ku mbuga zayo igihe shampiyona n’imyitozo bizasubukurirwa ariko amwe mu makipe yamaze kumenyeshwa agomba kwitegura gutangira imyitozo bidatinze.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo bari kudutundira.
Ndumva amatariki yakabaye yatangajwe.
Gusa, twizere ko nibura umunsi wa 11 utazarenza kuwa gatandatu kuwa 15-01-2022.
Kandi n’abafana nizere ko bidatinze batwemerera gusubira muri stade tukirebera match.
Murakoze