Bakoze siporo y’urugendo rw’amaguru Kigali-Rubavu

Umusore witwa Ganza Bertin w’imyaka 27 hamwe na bagenzi be babiri, bakoze urugendo rw’iminsi ine rungana n’ibirometero 148 mu rwego rwa siporo n’ubukerarugendo, barutangiriye i Kigali ku Giti cy’inyoni barusoreza mu mujyi wa Rubavu.

Bertin Ganza uri hagati, Armand Kwitonda (ibumoso) na Kamaro Bukoko Uwampojeje (iburyo)
Bertin Ganza uri hagati, Armand Kwitonda (ibumoso) na Kamaro Bukoko Uwampojeje (iburyo)

Ganza aganira na Kigali Today, yavuze ko gutegura urwo rugendo babitekereje nyuma y’urwo bakoze baturuka I Kigali berekeza mu Karere ka Muhanga, rw’ibirometero bisaga 46.

Ganza avuga ko usibye kuba ari siporo, muri uru rugendo hari byinshi yungukiyemo.

Icya mbere ni uko hari ibitekezo byinshi yungutse bijyanye n’ubwanditsi bwe, kuko ubusanzwe ari umwanditsi w’ibitabo. Avuga ko iyo akora urugendo n’amaguru aribwo ibitekerezo bye byisukiranya (Inspiration).

Icya kabiri avuga ko bungukiye muri uru gendo, ni uko babashije kumenya imibereho y’abaturage b’aho bagiye banyura, kumenya ahantu (ubutaka, imyaka ihera n’ibindi).

Hari n’irindi somo yungutse yanasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, rijyanye no kwishimira ubuzima umuntu afite, iryo somo avuga ko yarivanye aho bita mu Bigogwe.

Aha ngo bahasanze abantu benshi, barenga 80 mu gitondo mbere ya saa moya, barimo ababyeyi benshi, bategereje umuntu ushaka abahinzi.

Bamubwiye ko bakorera 1200Frw ku munsi, kandi uko bari aho bose si ko bari kubona akazi kuri uwo munsi.

Agira ati “Umuntu aba agomba kwishimira ubuzima arimo, kuko hari abantu benshi cyane baba bifuza kuba uko uri. Yego ni ngombwa kugira ishyaka ryo gukora cyane, kugira ngo utere imbere, urenge urwego uriho, ariko na none ugashima Imana uko ugenda utera intambwe.”

Zimwe mu mbogamizi bahuye nazo

Ganza avuga ko nta ngorane zikomeye bagize muri uru gendo rwabo, usibye kuba yaragize amahumane (allergie) yatewe n’izuba n’inkweto zamuriye.

Indi ngorane, ni ubwo bari bageze muri Gakenke urukweto ruramurya ndetse ashaka gusa n’ucitse intege ngo atege imodoka.

Ati “Tukinjira muri Gakenke urukweto rwarandiye, yemwe tugeze muri centre ya Gakenke dushaka aho nagurira inkweto turahabura”.

Ati “Tugeze ku musozi wa Buranga, byaranze rwose ku buryo nashatse gutega imodoka ngo bagenzi banjye bansange i Musanze, ariko ntekereje ko iki gikorwa maze amezi 10 ngitegura, abo turi kumwe ari jye wabajyanye, mfata icyemezo cyo kwihangana turakomeza tugera i Musanze amahoro, ndetse dukomereza i Gisenyi.”

Ganza inkweto zaramuriye biba ngombwa ko agura izindi
Ganza inkweto zaramuriye biba ngombwa ko agura izindi

Ati “Muri uko kwihangana ibirenge byageze aho biramenyera, ndetse n’urwara rwari rwatangiye kuzamo amaraso ruramenyera. Hari aho ugera umubiri ukanga ariko iyo wihanganye ukora n’ibyo utatekerezaga ko wakora”

Ganza avuga ko aha yakuyemo isomo rikomeye asangiza n’abandi mu buzima bw’iyi si.

Ati “Isomo ririmo ni ukudacika intege. Ibyo dukora byose hari aho ugera ukumva nta yindi ntambwe warenzaho, urugero nko kwiga, akazi runaka, ukumva umutwe, umubiri n’ubwonko byose byananiwe, ariko nize ko iyo ubyemereye uguma aho nyine ntuharenge. Bivuze ko icyo utoje umubiri n’ubwonko aricyo bikora.”

Bageze i Musanze
Bageze i Musanze

Ganza na Bagenzi be, bavuga ko muri uru rugendo kuva rutangiye kugeza rusoje, bakoresheje amafaranga 50.000 frw kuri buri wese.

Ganza avuga ko gukora siporo nk’iyi, yabitangiye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, aho yabyukaga kare, mbere yo kwitegura ngo ajye ku ishuri akabanza gukora urugendo rw’iminota 30 (kuva iwabo no gusubirayo). Avuga ko ageze mu mashuri yisumbuyeho yagiye yongera uburebure bw’urugendo n’igihe.

Nyuma yo gukora urugendo ruva i Kigali rwerekeza i Muhanga aho bakoze ibirometero bisaga 46, uru ruva i Kigali rujya i Rubavu nirwo rurerure yakoze. Arateganya ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2022, nabwo azakora urundi ruva i Kigali kugera i Rusizi.

Bageraga aho bakaruhuka
Bageraga aho bakaruhuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni byiza pe kd birashishikaje ahubwo next time babwira nabandi babyifuza kuba bakwifatanya muri urwo rugendo.

john yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

ni byiza pe kd birashishikaje ahubwo next time babwira nabandi babyifuza kuba bakwifatanya muri urwo rugendo.

john yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Aba ni abantu bazima...ibi ni ibintu byingenzi kumuntu. Sport na voyage

Luc yanditse ku itariki ya: 10-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka