Ibihugu bigize EAC birasabwa kwihutisha itangira ryo gukoreshwa ‘EACPass’

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), burahamagarira ibihugu binyamuryango kwihutisha iyemezwa rya gahunda ya EACPass, uburyo bwahujwe kugira ngo byoroshye ingendo, no guca burundu gutinda k’urujya n’uruza kw’ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, Umunyamabanga mukuru wa EAC, Hon. Dr Peter Mathuki, yavuze ko mu gihe akarere gakomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ari ngombwa gukuraho inzitizi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ya EAC, kuko bihungabanya inyungu zihuriweho mu karere, yongeraho ko ibihugu binyamuryango bigomba gushyira imbere uburyo bwashyizweho bwo guhuza ibikorwa mu gukemura iki cyorezo.

Dr Mathuki yagize ati "Guhuza ikiguzi cy’amafaranga yo gupima Covid-19 hamwe n’igihe cyo gutegereza ibisubizo bya Covid-19, ni ngombwa kugira ngo byoroshye ubucuruzi no kugabanya ibiciro mu gukora ubucuruzi."

Ibi bije nyuma yuko ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Busia na Malaba ku ruhande rwa Kenya na Uganda, byahungabanyijwe n’izo nzitizi.

Uyu mupaka uri ku ruhande rw’umuhora wa ruguru ukaba ugaburira u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo.

Dr. Mathuki yashimangiye ko hakenewe ko ibihugu binyamuryango bikwiye kwemeza ikoreshwa rya EACPass, bikagabanya igihe gitakarira ku mipaka.

Ati “EACPass yinjijwe mu buryo butaziguye mu bubiko rusange bw’ibihugu bitandatu (6) ndetse kandi Laboratoire z’ibihugu zemewe gusa, ni zo zikora ibizamini bya PCR ku bagenzi. Ibi ni ibyerekana icyizere mu bihugu byose binyamuryango”.

Mathuki yakomeje avuga ko Kugeza ubu, hari ibihugu binyamuryango bya EAC byarangije guhuza uburyo bwa tekiniki za Laboratoire zemewe mu Muryango kuri EACPass, kandi ibyemezo by’ikoranabuhanga byemewe ku mipaka mu karere kose mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage ba EAC.

Kugeza ubu, ikoranabuganga rya EACPass ryatangiye gukoreshwa n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi mu gihe ibindi bihugu bigize Umuryango nabyo biyigeze kure kugira ngo bigendane n’ibindi.

Inama ya 21 y’Abaminisitiri ishinzwe ubuzima yateranye ku ya 10 Ukuboza 2021, yemeje ko ishyirwaho rya EACPass ari urubuga ruzafasha mu koroshya urujya n’uruza rw’abagenzi bose mu karere no hanze yako, ndetse inategeka ibihugu binyamuryango bya EAC koroshya ishyirwa mu bikorwa no kuyikoresha.

EACPass ni uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bambukiranya imipaka, cyane cyane abatwara imodoka zikoreye ibicuruzwa kutongera kwipimisha Covid-19 ishuro zirenze imwe, cg kugaragaza ko bikingije, ikaba ihuza ibihugu byose bya EAC bikagabanya igihe cyo gutinda kugenzura ibyemezo bya Covid-19 hamwe no gukingira abagenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka