Gafotozi Patrick Isumbabyose ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva abikora ate? (Ikiganiro)

Patrick Isumbabyose ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Akiri muto yaje guhura n’uburwayi bwamusigiye ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yaje kwiga amashuri ye abanza, akomerezaho n’ayisumbuye mu ishami ry’amashanyarazi. N’ubwo atabashije gukomeza kaminuza, yaje kwifuza kuzakabya inzozi yahoranye akiri muto zo kuzakora umwuga wo gufotora kuko uretse kuba abona ko abawukora bawubyazamo amafaranga yawukunze kuva mu buto.

N’ubwo akigorwa no kubona ibikoresho byamufasha kwihugura muri uyu mwuga nyuma y’aho aherewe amahugurwa y’ibanze, afite icyizere ko igihe kimwe azaba ari umwe muri ba gafotozi beza mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Patrick Isumbabyose ashima ko mu Rwanda abafite ubumuga butandukanye bagira amahirwe angana n’ay’abandi ndetse asaba urubyiruko guhaguruka bagashaka umwuga bakora kuko ari inzira nziza yo kubakura mu bushomeri ndetse ibyara amafaranga.

Reba ubuhamya bwa Patrick Isumbabyose muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka